André Okombi wari uhanganye na Denis Sassou Nguesso akurikiranyweho gutunga imbunda

11 January 2017. | Mu mahanga | 0 Ibitekerezo | Janvier Iyamuremye
  • André Okombi wari uhanganye na Denis Sassou Nguesso akurikiranyweho gutunga imbunda

Uwahoze ari umuyobozi mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Congo yatawe muri yombi kuwa kabiri tariki ya 10 Mutarama 2017. Uyu mugabo arashinjwa gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Binavugwa ko yafashwe na Polisi mu gihe yari amaze amezi mu bwihisho.André Okombi Salissa, ni umunyapolitiki watsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu yo muri Werurwe umwaka ushize wa 2016 yegukanwe na Denis Sassou Nguesso.

Yari yashyiriwe impapuro zo kumuta muri yombi ashinjwa gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko kuva mu Ukuboza.

JPEG - 29.9 kb
André Okombi Salissa ubwo yari mu bihe byo kwiyamamaza

Mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igipolisi nyuma yo kumuta muri yombi, rivuga ko nta guhutazwa kwabayeho, rinavuga ko biri mu rwego rwo kumukoraho iperereza ku kijyanye n’igitero ku mutekano w’igihugu.

Reuters yanditse ko Umushinjacyaha Mukuru wa repubulika, André Oko-Gakala mu Ugushyingo 2016 yerekanye imbunda bivugwa ko zasanzwe mu rugo rw’umugore wa Salissa.

Tanga Igitekerezo