skol
fortebet

Angela Markel yongeye kugaragara ari gutitira mu ruhame

Yanditswe: Thursday 27, Jun 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi ukomeye w’Ubudage [Chancellor] Angela Markel yongeye kugaragara ari gutitira mu ruhame ubwo yari mu birori byabereye mu mujyi wa Berlin kuri uyu wa Kane.

Sponsored Ad

Angela Markel waherukaga kugaragara atitira mu ruhame mu minsi 8 ishize,yongeye kugaragara atitira bituma benshi bibaza impamvu itera iki kibazo uyu muyobozi w’icyamamare.

Merkel w’imyaka 64 yagaragaye yifashe amaboko,umubiri we uri gutitira ahita ahabwa igikombe cy’amazi ntiyayanywa.

Mu minsi ishize Merkel yavuze ko ubwo aheruka gutitira byatewe n’uko afite indwara yo kugira amazi make mu mubiri [Dehydration].

Umuvugizi wa Merkel, Steffen Seibert yavuze ko ameze neza ndetse gahunda zose zirakomeza kugenda nk’ibisanzwe.Ati “Gahunda zose riragenda nkuko bipanze.Chancellor ameze neza.”

Ubushize Merkel yatitiye ubwo yari kumwe na perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ku izuba rikakaye.Akimara gutitira yavuze ko yongeye kumererwa neza nyuma yo kunywa amazi.

Merkel ntiyahungabanyijwe n’iki kibazo cyo gutitira kuko yiteguye kurira indege imwerekeza mu Buyapani mu nama ya G20.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa