skol
fortebet

Abanyeshuri 12 b’Abanyarwanda banze gutaha nyuma y’ifungwa ry’ikigo bigagamo muri Uganda

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Abanyeshuri 12 b’Abanyarwanda banze kuva muri Uganda nyuma y’uko ikigo bari basanzwe bigamo cya Kigezi ( Kigezi High School) muri Uganda gifunzwe, mu gihe abandi baturuka hirya no hino bamaze kuzinga utwabo berekeza aho bavuka.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu, ikigo cy’ishuri cya Kigezi cyafunzwe kugeza mu gihe kitazwi. Ibi byatewe nuko abanyeshuri b’iki kigo bashakaga gukora imyigaragambyo nyuma yuko bangiwe kwitabira amarushanwa y’igikombe cya Coca-cola mu mupira w’amaguru.

Mu gihe abandi banyeshuri bapakiraga ibikoresho byabo ngo batahe, abanyeshuri b’abanyarwanda bo bari babuze aho bajya binginga umuyobozi w’ikigo ngo abahe ubufasha.

Umwe muri abo banyeshuri yabwiye Daily monitor dukesha iyi nkuru ko bafite ubwoba bwo kugaruka mu Rwanda kuko ngo kugirango bazasubireyo byazagorana.

Yagize ati “Dufite impungenge ko turamutse dusubiye mu Rwanda , batazatwemerera kugaruka muri Uganda kuko u Rwanda ntabwo rurikwemerera abanyarwanda kwinjira muri Uganda kubera ibibazo by’umutekano muke. Dukeneye ubufasha bw’ikigo kuko turacyakunze kwiga’’

Mu minsi ishize guverinoma y’u Rwanda yagiriye inama Abanyarwanda yo kudakorera ingendo muri Uganda kubera ibibazo by’umutekano muke aho abanyarwanda bahohoterwaga, bakicwa urubozo, bagafungwa, bakamburwa n’ibyabo n’ibindi.

Umuyobozi w’iki kigo bwana Stephen Mugume yagiriye inama aba banyeshuri ko bagomba kujya mu miryango yabo kuko ishuri ryafunzwe ku banyeshuri bose kugeza hakozwe inama n’ababyeyi bagashakira ikibazo umuti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa