skol
fortebet

Arabie Saoudite yakuyeho igihano cy’urupfu ku batarageza imyaka y’ubukure,icy’abajura cyo kigumaho

Yanditswe: Monday 27, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’ubwami bwa Arabie Saudite bwakoze amavugurura mu bihano bihabwa abakoze ibyaha, maze bakuraho igihano cy’urupfu ku batarageza imyaka y’ubukure, ibi bivuze ko udafite imyaka 18 atazongera guhanishwa igihano cy’urupfu.

Sponsored Ad

Komisiyo ishinzwe Uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu kuri iki cyumweru yatangaje ko ibi byakozwe nyuma y’uko hakuweho igihano cyo gukubitwa inkoni.

Muri iki gihugu ubundi hari ibyaha umuntu yakoraga maze bakamushyira mu ruhame bakamukubita inkoni z’akabwana mu rwego rwo kumuhanira iryo kosa.

Arabie Saudite inengwa bikomeye kuba itanga ibihano bikarishye nko guca intoki cyangwa ibindi bice by’umubiri abajura.

Aya mavugurura atanga icyizere ko nta n’umwe wakoze icyaha ataruzuza imyaka y’ubukure uzongera guhanishwa igihano cy’urupfu kuri icyo cyaha.

Umuyobozi w’iyi komisiyo Awwad Alawwad, yavuze ko nta muntu utaruzuza imyaka y’ubukure uzongera guhabwa igihano cy’urupfu ahubwo kizasimburwa n’igifungo kitarenze imyaka 10.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, ushyira Arabie Saoudite mu bihugu bya mbere bihanisha igihano cy’urupfu nyuma ya Iran n’u Bushinwa. Mu 2019, uyu muryango watangaje ko wishe abantu 184 bahanishijwe igihano cy’urupfu.

Igihano cy’urupfu ku muntu utarageza imyaka y’ubukure , kinyuranyije n’amasezerano ya Loni ku burenganzira bw’umwana, kandi Arabie Saoudite yarayemeje.

Awwad yagize ati “Uyu ni umunsi w’ingenzi kuri Arabie Saudite. Iri teka rizadufasha gushyiraho irindi tegeko riteganya ibyaha n’ibihano rigezweho kandi birerekana ubushake bw’ubwami bugikomeza mu gukora amavugurura y’ingenzi mu nzego zose z’igihugu cyacu”.

Icyakora ngo hashobora kuba hari umwihariko ku bana bishoye mu bikorwa bifitanye isano n’iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa