skol
fortebet

Arsène Wenger agiye gushimirwa na Perezida George Weah wa Liberia

Yanditswe: Tuesday 21, Aug 2018

Sponsored Ad

Arsène Wenger yabaye umutoza wa George Weah mu ikipe ya Paris Saint-Germain mu myaka ya 1990

Arsène Wenger wahoze ari umutoza w’ikipe ya Arsenal, byitezwe ko azashimirwa na Perezida George Weah wa Liberia wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga.

Sponsored Ad

Bwana Wenger n’undi mutoza w’Umufaransa Claude Le Roy, bazambikwa imidari y’ishimwe mu birori bizaba muri iki cyumweru. Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo y’umuvugizi wa leta ya Liberia

Agira ati: "Bazashimirwa na leta ya Liberia ku itariki ya 24 y’uku kwezi kwa munani, ku munsi mukuru wo gufasha, bashimirwe uruhare bagize mu guteza imbere umwuga wo gukina umupira w’amaguru wa Perezida George Weah."

Umutoza Le Roy w’ikipe y’igihugu ya Togo, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko we na Wenger bateganya kuzaba bari mu murwa mukuru wa Liberia, Monrovia, ku wa gatanu mu muhango wo "guhabwa icyubahiro cyo hejuru cyane hashoboka" n’igihugu cya Liberia.

Hagati aho, iki gihembo ntikivugwaho rumwe muri Liberia.
Abaturage bamwe baravuga ko kidakwiye guhabwa umuntu kubera ibyo yakoreye Perezida Weah ku giti cye. Perezida Weah yatorewe kuyobora Liberia mu mwaka ushize wa 2017.

Perezida Weah, warerewe mu gice gituwe n’abakene cy’umujyi wa Monrovia, yakiniye amakipe akomeye yo ku mugabane w’Uburayi nka Paris Saint-Germain na AC Milan, mbere yuko asoreza umupira we mu Bwongereza aho yakinnye igihe gito mu ikipe ya Chelsea no muri Manchester City.

Ni we mukinnyi umwe rukumbi w’Umunyafurika watsindiye igihembo cya FIFA cya Ballon D’Or gihabwa uwahize abandi mu mupira w’amaguru ku isi ndetse n’icy’umukinnyi w’umwaka ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa