skol
fortebet

Autriche yafunze imisigiti inirukana aba Imam 60

Yanditswe: Saturday 09, Jun 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Autriche Guverinoma ku wa Gatanu, yirukanye abayobozi b’imisigiti ‘Imam’ bagera kuri 60, inafunga imisigiti irindwi iterwa inkunga na Turukiya.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Autriche, Sebastian Kurz, yafashe iki cyemezo hagamijwe guhiga abavanga politike n’imyemerere ya Islam no kuba bakira inkunga zituruka mu bihugu byo hanze ntibasobanure aho zikomoka.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’iperereza ryakozwe mu misigiti myinshi ifashwa naTurukiya, aho mu ntangiriro z’uyu mwaka hagaragaye amashusho y’abana bo muri Autriche bari kwigana intambara ya mbere y’Isi bari kuri umwe mu misigiti yafunzwe bafite n’ibendera rya Turukiya.

Abagizweho ingaruka n’iki cyemezo barimo aba Imam bagera kuri 60, imiryango yabo ndetse n’abandi 150 muri rusange bashobora gutakaza uburenganzira bwo kuba muri Autriche.

Umuvugizi wa Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yavuze ko ibyo Autriche yakoze byerekana urwango ifitiye Islam kandi ko ari ikimenyetso cy’amacakubiri ashingiye ku ruhu n’ivangura. Ibi ngo bikaba bihesha amanota make leta y’Iki gihugu mu ruhando rw’amahanga.

Muri Autriche habarurwa ibihumbi 360 by’abantu bafite inkomoko muri Turukiya, aho abagera ku bihumbi 117 bafite ubwenegihugu bw’iki gihugu. Umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi kuva ubwo mu 2016, hageragejwe guhirika ku butegetsi Perezida Erdogan.

Ibitekerezo

  • Ariko se ko amadini avuga ngo byose ni "ugusenga",kuki yigisha ibintu bitandukanye niba koko bemera Imana imwe?Ni gute bamwe banyura kuli YESU abandi bakanyura kuli Muhamadi?Imana ivuga ko abayisenga by’ukuri,bagomba kugira ubumwe (1 Abakorinto 1:10).Nyamara kuva na kera,usanga Abakristu bahanganye n’Abasilamu.Muribuka intambara za Crusades.Ku rundi ruhande,imana isaba abayumvira nyakuri kutarwana.Uretse abahamya ba Yehova ritajya mu ntambara na politike,usanga andi madini ashyigikira intambara.Urugero,baliya barwana muli Syria na Afghanistan,ni Abakristu n’Abaslamu.
    YESU yavuze ko imana izica abantu bose barwana ku munsi w’imperuka (Matayo 26:52).Usanga amadini ari ayo kwishakira imibereho,aho gukora ibyo imana idusaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa