skol
fortebet

Babana bakuwe mu buvumo bashobora kuza kugirwa abayobozi

Yanditswe: Wednesday 18, Jul 2018

Sponsored Ad

Abahungu 12 n’umutoza wabo w’umupira w’amaguru barokowe bakurwa mu buvumo bwibasiwe n’imyuzure muri Thailande, bamaze kuva mu bitaro bitegura gusubira mu miryango yabo.

Sponsored Ad

Bari bari mu bitaro bya Chiang Rai kuva mu cyumweru gishize, kuva bakurwa mu buvumo bwa Tham Luang, mu gikorwa cy’ubutabazi cyamaze iminsi itatu.

Byitezwe ko aba bana b’abahungu bari buze kugirana ikiganiro n’abanyamakuru bagasubiza ibibazo ku kaga bahuye nako.

Ibibazo abanyamakuru bari bubabaze byabanje koherezwa mbere y’igihe, kugira ngo impuguke mu buzima bwo mu mutwe bw’abana ibijonjore, hasigare ibidashobora gutuma bagira ikibazo cy’ihungabana.

Ikiganiro n’abanyamakuru kiratangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha yo muri Thailande, ni ukuvuga saa tanu z’amanywa ku isaha ngengamasaha ya GMT.

Hari kandi gahunda zuko aba bana bashobora no guhita bagirwa abayobozi bo mu idini ry’ababudisiti.

Ni umuhango gakondo muri Thailande ukorerwa abantu b’igitsina gabo bahuye n’akaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa