skol
fortebet

Bakuwe mu ndege kubera kunuka cyane[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 02, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Michigan muri Amerika umuryango wavanywe mu ndege ya American Airlines ubwo abakozi b’indege bavugaga ko umwe mu bari bagize uyu muryango anuka cyane, ubu uri kurega iyi kompanyi.

Sponsored Ad

Yehuda Yosef Adler, umugore we Jennie n’umukobwa wabo ukiri muto basohowe mu ndege yari yerekeje i Detroit ivuye Miami mu kwezi kwa mbere.

Bo bavuga ko abakozi b’indege bavuze amagambo anenga ukwemera kwabo kw’abayahudi b’aba-orthodox.

American Airlines yavuze ko icyemezo cyo kubavana mu ndege kitari gishingiye ku kwemera kwabo, ko abagenzi bariho binubira umunuko wa bwana Adler.

Yosef Adler n’abe batanze ikirego muri leta ya Texas bavuga ko; basebejwe, batewe umunabi kandi bakorewe ivangura rishingiye ku kwemera.

Bwana Adler avuga ko we n’umuryango we bari bataramara iminota itanu bicaye muri iyi ndege maze abakozi bayo bababwira ko hari impamvu yihutirwa ituma bayisohokamo.

Avuga ko bariho bayivamo hari umukozi w’indege wamubwiye ko babasohoye kuko umupilote yavuze ko umubiri wa Adler unuka.

Inyandiko y’ikirego ivuga ko umukozi w’indege “yavuze amagambo mabi akomeretsa abwira umuryango wa Adler, ko abizi neza ko aborthodox b’Abayahudi bakaraba rimwe mu cyumweru”.

Uyu muryango uvuga ko ugejejwe hanze wegereye abantu ukababaza niba bumva banuka, ariko ngo abantu 20 babajije bababwiye ko batabumvaho umunuko.

Bwana Adler avuga ko ndetse mu gitondo cy’uwo munsi bari biyuhagiye.

Bamaze kuvanwa mu ndege, bashyizwe muri hotel bahabwa ibyo kurya maze bugenda n’indege ijya Detroit ku munsi ukurikiyeho.

Gusa bari batandukanye n’imizigo yabo itaravanywe mu ndege ya mbere.

Itangazo ry’iyi kompanyi y’indege rivuga ko “umuryango wa Adler wasabwe kuva mu ndege nyuma y’uko abagenzi benshi n’abakozi b’indege binubiye umunuko ku mubiri wa Bwana Adler”

Ivuga ko icyo cyemezo cyafashwe kugira ngo abandi bagenzi bamererwe neza, kitafashwe gishingiye ku kwemera kwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa