skol
fortebet

Bamwe mu Barundi baheze mu Rwanda kubera Coronavirus batangiye gusaba ubuhungiro

Yanditswe: Thursday 20, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu Barundi baje mu Rwanda ku mpamvu zitandukanye zirimo kwivuza bagafungirwaho imipaka muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus, bakaba bamaze igihe basaba igihugu cyabo kubafasha gutaha ariko kikaba cyaranze kubakira, kuri ubu batangiye gusaba ubuhungiro mu Rwanda kuko babona nta yandi mahitamo bafite.

Sponsored Ad

Ambasade y’u Burundi mu Rwanda yari yababwiye ko barindira igihe imipaka izafungurirwa kubera ko Leta y’Igihugu cyabo yanze kubaha uruhushya rwihariye rwo kwinjira mu Burundi muri iki gihe, ndetse amafaranga bari basabwe y’itike barayasubizwa.

Radiyo Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru iravuga ko umubare nyawo w’Abarundi bose bafite iki kibazo utabashije kumenyekana, ariko Ambasade y’u Burundi mu Rwanda ivuga ko abayegereye bari hagati y’I 130 na 140 ariko hashobora kuba hari n’abandi benshi batayegereye.

Benshi muri aba Barundi bari baje mu Rwanda ku mpamvu z’akazi cyangwa kwivuza biganje mu Mujyi wa Kigali, ariko basabye ambasade kubafasha gusubira iwabo kuko ibyabazanye byarangiye ndetse amafaranga bari bitwaje yabashiriyeho ubu bakaba babayeho mu buzima bugoye.

Kubera izi mpamvu, bamwe muri aba, batangiye inzira yo gusaba ubuhungiro mu Rwanda. Umwe muri bo ati:

Ahubwo twese tuzabusaba, tugiye gutangira kubusaba, none urumva twabaho gute? Wowe wabaho nta burenganzira bwo kuba mu gihugu ufite? Nk’ubu twagiye gutabaza, igihugu cy’u Rwanda cyaratwakiriye rwose…cyaratubwiye kiti ingorane zanyu turazizi mwe murindire.

Yakomeje agira ati:

Natwe tuzagera aho dusabe ubuhungiro kandi turatekereza ko bazatwakira. Urabona nk’ubu u Burundi bwahise buvuga ngo twebwe ntibatuzi! Iyi bamaze kuvuga ngo ntibabazi…tuzanagira umutekano mucye igihe tuzasubirira hariya nicyo gituma benshi batangiye gusaba kuguma hano.

Ku ruhande rw’u Burundi, Umuvugizi wa Perezidansi, Jean Claude Karerwa Ndenzako, yatangaje ko kugira ngo Barundi bazatahe bizanyura mu nzego nyinshi zirimo umutekano.

Ni mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko rutangazwa no kubona igihugu cyanga kwakira abaturage bacyo nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta, yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro baheryse kugirana abazwa ku birego by’uko u Rwanda rwabujije impunzi z’Abarundi gutaha.

U Rwanda rusanzwe rucumbikiye impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 70 zahahungiye kuva mu 2015 nyuma y’imvururu zakurikiye igikorwa cyo kugerageza guhirika ku butegetsi Perezida Pierre Nkurunziza uherutse kwitaba Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa