skol
fortebet

Bangladesh: Yakuyeho icyemezo cy’Ubusugi cyasabwaga abakobwa bagiye gushyingirwa

Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2019

Sponsored Ad

Abakobwa bo muri Bangladesh bari mu byishimo byo kuba batagisabwa icyemezo cyemezwa ko ari amasugi nka kimwe byari biri ku rupapuro rw’ibisabwa abagiye gushyingirwa.

Sponsored Ad

Urukiko muri iki gihugu rwategetse ko ijambo "isugi" ryari riri ku rupapuro rwuzuzwa risimbuzwa "umugore utarashyingiwe".

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, imaze igihe ivuga ko iryo jambo "ubusugi" ritera ipfunwe bamwe, yakiriye neza iki cyemezo cy’urukiko muri iki gihugu.

Urukiko ariko rwategetse ko abageni babanza kuzajya bavuga niba bataratandukanye n’abandi mbere cyangwa se ari abapfakazi.

Amategeko yo gushyingirwa muri iki gihugu cyiganjemo abayisilamu bivugwa ko abangamiye cyane uburenganzira bw’abagore kandi arimo ivangura.

Abakobwa benshi muri iki gihugu bashyingirwa n’imiryango yabo bitavuye ku bushake bwabo kandi bakiri bato cyane.

Urukiko rwategetse ko ijambo "kumari" risobanuye "ubusugi" rivanwa ku rupapuro rw’abagiye gushyingirwa.

Abanyamategeko batanze ikirego mu 2014 bavuga ko urupapuro rw’abagiye gushyingirwa ruriho ibintu bitesha agaciro kandi byambura ubuzima bwite abagore.

Ku cyumweru, urukiko rwategetse ko iryo jambo risimbuzwa "obibahita" risobanuye "umugore utarashyingiwe".

Mohammad Ali Akbar, umwanditsi w’ubushyingirwe mu murwa mukuru Dhaka, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko inshuro nyinshi yabajijwe n’abageni impamvu abagore babazwa kuba isugi ariko abagabo ntibabibazwe.

Bwana Ali Akbar ati: "Nizeye ko iki kibazo ntazongera kukibazwa ukundi".

Ibitekerezo

  • Uwashyiraho ikemezo cy’Ubusugi harongorwa abakobwa mbarwa.Benshi barongorwa basanzwe ari abagore.Abantu bakuba na zero amategeko y’Imana dusanga muli bible.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa