skol
startimes

Barack Obama yavuze uburyo Rory ugiye kuzarongora umukobwa we arya cyane

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 21 December 2020 Yasuwe: 9090

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagarutse ku bihe bya ‘Guma mu rugo’ yanyuzemo n’umuryango we, ariko by’umwihariko umusore Rory Farquharson ukundana n’umukobwa we w’imfura, Malia Obama.


Kimwe n’abandi baturage ba Amerika, Barack Obama, nawe byabaye ngombwa ko aguma mu rugo, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’abashinzwe ubuzima muri iki gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Iki gihe nk’uko tubikesha urubuga rwa msn.com, cyatumye Obama abasha kumarana igihe n’abakobwa be babiri, Malia, w’imyaka 22 na Sasha, w’imyaka 19 ndetse no kurushaho kumenya umukunzi w’umukobwa we mukuru.

Mu kiganiro yagiranaga n’umunyamakuru w’imikino, Bill Simmons, Barack Obama yamuhishuriye ko yageze aho atangazwa n’uburyo uyu musore wenda kuzaba umukwe we arya cyane bya gisore.

Ati “ Ni Umwongereza. Ni umusore ukiri muto ufite ubwenge. Yari yaraheze hano kubera ikibazo cya visa ariko kubera ko yari yiyemeje gukora akazi twaramucumbikiye. Nta bushake mfite bwo kumukunda ariko ni umuhungu mwiza.”

Obama yakomeje atebya agira ati “ Ntibigutangaze Bill, kubera ko nawe ufite umuhungu, ariko abasore bararya cyane, biratangaza kubabona barya. Na fagitire yanjye yiyongereyeho 30%.”

Kuva muri 2017, Malia Obama ari mu rukundo n’umusore Rory Farquharson, Umwongereza w’imyaka 22 bahuriye ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza ya Harvard.

Barack Obama aherutse gusohora igitabo yanditse yise “A Promised Land”, aho asobanuramo ukuntu igice cya mbere cya Guma mu rugo yacyimaze akina imikino itandukanye anakorana ibikorwa by’ubugeni n’umugore we n’abakobwa babo ndetse na Roy, ariko nyuma abana bagatangira kurambirwa kwirirwana nabo.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuryango wa Bobi Wine uratakamba kubera inzara

Nyuma yo kumara iminsi ine ufungiwe n’abasirikare mu rugo, umuryango wa Bobi...
18 January 2021 Yasuwe: 3627 0

Umuganga yapfuye nyuma y’iminsi 16 ahawe urukingo rwa Covid-19

Gregory Michael, umuganga w’imyaka 56 wari usanzwe uvura indwara z’abagore...
18 January 2021 Yasuwe: 3251 0

Reba Pasiporo 7 zo muri Afurika zidafite agaciro muri 2021

Raporo iheruka kujya hanze yerekan uko rutonde rwa pasiporo ku isi ruhagaze...
17 January 2021 Yasuwe: 6443 0

Mugihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Biden arahire,abasirikare...

Mu gihe habura iminsi mike ngo Joe Biden afate inshingano zo kuyobora Leta...
15 January 2021 Yasuwe: 5263 0

Abakoresha WhatsApp batangiye kuyitera umugongo

Urubuga rwa WhatsApp mu nzira yo gutakaza umubare munini w’abayikoresha dore...
13 January 2021 Yasuwe: 6240 0

Guverinoma ya Uganda yafatiwe icyemezo gikakaye

Guverinoma ya Uganda yakomwe mu nkokora n’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook...
13 January 2021 Yasuwe: 6165 0