skol
fortebet

Bari guhigwa bukware nyuma yo gushyingira umukobwa w’imyaka 12 ku bagabo 2 mu kwezi kumwe gusa

Yanditswe: Sunday 19, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko wo muri Kenya yatabawe n’abategetsi nyuma yo gushyingirwa ku bagabo babiri mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Sponsored Ad

Se w’uwo mwana utuye mu karere ka Narok mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Nairobi, yamuhatiye gushaka umugabo w’imyaka 51.

Nyuma uwo mwana aratoroka, ariko azakongera guhatirwa kurongorwa n’undi mugabo w’imyaka 35, mbere yuko atabarwa n’impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abana ifatanyije n’abategetsi.

Muri Kenya, gushaka umuntu uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Impirimbanyi y’umugabo uharanira uburenganzira bw’abana avuga ko yahawe amakuru ajyanye n’uwo mukobwa ubwo yari mu gikorwa cyo gutabara undi mukobwa.

Joshua Kaputah wo mu ishyirahamwe ‘Narok County Peace Association’ yabwiye BBC ati”Se yamuhaye umugabo ukuze ngo amurongore. Nta yandi mahitamo yandi yari afite atari ukurongorwa n’umugabo muto mu myaka ye”.

Bwana Kaputah yongeyeho ko ubukene n’ifungwa ry’amashuri kubera iki cyorezo cya coronavirus byagize uruhare mu kwiyongera kw’ishyingirwa ku gahato ry’abana b’abakobwa.

Yagize ati: “Imiryango imwe irashonje kandi gutekereza ko ushobora kubona inka ebyiri cyangwa eshatu z’inkwano ni ibintu bitera igishuko cyane”.

Gushyingira abakobwa batarageza igihe ni ikibazo giteye inkeke muri Kenya mu bwoko bwa Maasai – bagendera cyane ku migenzo gakondo.

Yongeraho ko abakobwa b’aba-Maasai bakunze gufatwa nk’ubutunzi na ba se cyangwa ababarera, bagashyingirwa ku mugabo watoranyijwe na se, na we agahabwa inka nk’ingurane.

Leta imaze igihe irwanya uwo mugenzo, ariko uracyariho, ahanini bitewe n’uburyo butanoze bwo gushyira mu bikorwa amategeko asanzwe ariho.

Ikinyamakuru The Standard gitangaza ko nyuma yaho umukwe wa mbere yari amaze gutanga inka enye z’inkwano, umukobwa yanze gushakwa n’uwo mugabo se yamuhatiraga, ariko akubitwa na babyara be b’abagabo.

Icyo kinyamakuru gisubiramo amagambo y’uwo mukobwa agira ati:“Naratorotse kandi kubera ko ntashoboraga gusubira mu rugo kwa data kubera ubwoba ko yanyihaniza, nishyingiye rwihishwa ku mugabo w’imyaka 35, wari [usanzwe] warashatse”.

Bwana Kaputah yavuze ko se w’uwo mukobwa yaje kumenya aho aherereye, akamusubiza kuri wa mugabo w’imyaka 51.

Ubwo Bwana Kaputah yahageraga aherekejwe n’abategetsi, uwo mugabo yari yamaze kuzimira.

Polisi ya Kenya iri gushakisha se w’uwo mukobwa n’abo bagabo babiri bari bashatse uwo mwana, bose ubu bihishe, nkuko ibitangazamakuru byo muri Kenya bibivuga.

Nibahamwa n’icyaha, bashobora gufungwa imyaka itanu bagacibwa n’amande ya miliyoni imwe y’amashilingi ya Kenya (ni agera kuri miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda), cyangwa bagahanishwa kimwe muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa