skol
fortebet

Bashiki ba Cristiano Ronaldo bibasiriye abantu batamutoye ngo yegukane Ballon d’Or

Yanditswe: Tuesday 04, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Bashiki ba rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira Juventus barimo uwitwa Elma Aveiro na Katia Aveiro bibasiriye abantu batoye Luka Modric akegukana igihembo cya Ballon d’Or aho babise aba Mafia ndetse bavuga ko umupira w’ubu waboze ndetse wubakiye ku kinyoma.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Luka Modric yegukanye igihembo cya Ballon d’Or,aba bakobwa babyutse berekana ko batishimiye ibyavuye mu matora ndetse Elma we avuga ko umupira w’ubu waboze kubera ibinyoma by’abawuyobora.

Yagize ati “Birababaje gusa iyi niyo si tubamo,yaboze,yuzuye abajura n’amafaranga mabi.Imbaraga z’imana ziruta cyane iyi si yaboze.Imana yafashe igihe cye [Cristiano Ronaldo] ariko ntiyigeze atsindwa.”

Uyu mukobwa Elma yanditse ubu butumwa arangije ashyiraho ifoto ya Cristiano Ronaldo afashe imwe muri Ballon d’Or yegukanye.

Undi mushiki wa Cristiano Ronaldo witwa Katia Aveiro we yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto ya Cristiano Ronaldo arangije yandikaho ati “Uyu niwe mukinnyi ku isi ….ku basobanukiwe neza umupira w’amaguru.

Cristiano Ronaldo yabaye uwa kabiri ku rutonde rw’abahatanira Ballon d’Or y’uyu mwaka akurikiye Luka Modric waraye uyegukanye.

Cristiano Ronaldo ntiyitabiriye umuhango wo gutanga Ballon d’Or wabereye I Paris mu ijoro ryakeye.



Bashiki ba Cristiano,Elma na Katia bababajwe n’uko musaza wabo ategukanye Ballon d’Or

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa