Baziga wayoboraga Diaspora Nyarwanda muri Mozambique yarashwe n’abagizi ba nabi arapfa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 August 2019 Yasuwe: 4598

Umuyobozi wa Diaspora nyarwanda muri Mozambike, Louis Baziga, yatezwe n’abagizi ba nabi bari bitwaje intwaro bamumishaho urufaya rw’amasasu arapfa.

Baziga yarasiwe mu Mujyi wa Maputo ahitwa Matola mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere,ubwo yari mu modoka ye agategwa n’aya mabandi nkuko Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude, yyabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Niko byagenze bamaze kumurasa mu kanya. Byabaye nka saa tanu na mirongo itanu. Niwe wayoboraga Diaspora hano. Abantu bamutegeye mu nzira atwaye imodoka, baramwitambika bavamo baramurasa.

Bavuye mu modoka baramurasa ari batatu, nibo bavuye mu modoka, ntabwo turamenya abo aribo cyangwa niba hari abandi bari barimo, nta kintu turamenya kuko nibwo bikiba.”

Baziga yahigwaga bukware n’abanyarwanda baba muri Mozambike ku ko mu mwaka wa 2016 nabwo yarokotse ubwicanyi bwari bwateguwe n’agatsiko k’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Muri Nzeri 2016, Abanyarwanda batatu b’abacuruzi bakorera i Maputo muri Mozambique barimo babiri bahoze mu gisirikare, bagejejwe mu rukiko bashinjwa gucura uwo umugambi wo kwica Baziga.

Abo ni Diomède Tuganeyezu, usanzwe ari umupasiteri akaba n’umucuruzi wahoze mu gisirikare, Benjamin Ndagijimana w’umucuruzi na Revocat Karemangingo, umucuruzi na we wahoze mu gisirikare.

Baziga yari mu modoka ye yitwaye hanyuma yitambikwa n’izindi ebyiri zirimo abantu batatu bafite imbunda nini n’intoya, bamumishaho amasasu yitaba Imana.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida wa Liberia yihanganishije imiryango yabuze abana bahiriye mu nzu...

Umukuru w’igihugu cya Liberia, George Weah kuri Twitter yihanganishije...
19 September 2019 Yasuwe: 824 0

#Xenophobia:Leta ya Afurika y’Epfo yavuze ku rugomo rwahabereye rukibasira...

Mu minsi ishize muri Afurika y’Epfo habereye urugomo rwakorwaga...
18 September 2019 Yasuwe: 1222 1

Lt Gen Mudacumura wayoboraga FDLR yarasiwe muri RDC arapfa

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 18 Nzeri 2019, Gen Mudacumura...
18 September 2019 Yasuwe: 7658 1

Umuyoboke w’ishyaka NRM riri ku butegetsi bwa Uganda yatewe umusumari ku...

Umugabo witwa Isaac Katoogo uzwi nka “Ambassador wa Yesu”usanzwe ari umuhanzi...
18 September 2019 Yasuwe: 2646 1

Abapolisi 4 bo muri Uganda bashinjwe gufata amashusho y’urukozasoni

Nyuma y’amashusho yasakajwe ku mbugankoranyambaga yagaragazaga umugore...
18 September 2019 Yasuwe: 1117 0

Uyu mu-Senateri yashinjwe gusambanya umugore bahuriye kuri Facebook

Senateri Anwar Loitiptip arashinjwa n’ umugore w’ iwabo muri Kenya ko...
18 September 2019 Yasuwe: 1638 0