skol
fortebet

Bebe Cool yandagaje Bobi Wine na Chameleone asaba abanya Uganda kutazatakaza umwanya babatora

Yanditswe: Sunday 18, Aug 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Moses Ssali uzwi Bebe Cool yavuze ko nta bushobozi bwo kuyobora Uganda Bobi Wine afite kubera ko akiri muto cyane ndetse asaba abanya Uganda kutazata umwanya wabo bamutora.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu kiganiro cy’uwitwa Patrick Salvador cyitwa Just Comedy,Bebe Cool yatangaje ko abona hakiri kare ngo Bobi Wine ayobore igihugu nka Uganda ndetse abantu bakwiriye kureka gutakaza umwanya bamuha amajwi.

Yagize ati “Bobi wine kuba yaba perezida wa Uganda yaba ari inkuru mpimbano,ntiyambera perezida.Kimwe na Chameleone ntiyaba Meya njye nzatora Erias Lukwago.Nzi ubwenge bwabo bombi n’imitekerereze yabo kuko tumaranye igihe kirekire.Nta bumenyi na buke bafite kuri politiki.Ndabasabye ntimuzapfushe ubusa amajwi yanyu.”

Bebe Cool niwe muhanzi we nyine muri Uganda perezida Museveni akurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse bivugwa ko bafitanye umubano udasanzwe ariyo mpamvu yatangiye kumusingiza mbere y’uko amatora aba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa