skol
fortebet

Besigye yavuze ko iyo Museveni avuka hari ubutegetsi busa nk’ubwe aba ari umushumba

Yanditswe: Saturday 11, May 2019

Sponsored Ad

Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Dr.Kizza Besigye,yavuze ko perezida Museveni iyo aza kuvuka muri iki gihe aba atarabonye amahirwe yo kwiga ahubwo aba ari umushumba.

Sponsored Ad

Besigye yavuze ko ntacyo Leta ya Museveni ikora kugira ngo abatuye Uganda babone uburyo bwo kubaho no gutera imbere.

Ubwo Besigye yaganiraga n’abaturage bo mu gace kitwa Kashwina mu karere ka Isingiro,yababwiye ko Guverinoma ya Uganda yakabaye ihirimbanira guteza imbere uburezi n’imibereho myiza y’abaturage ariko ntacyo ikora ngo bigerweho.

Uyu mugabo umaze imyaka myinshi ahangana na Museveni,yavuze ko abanya Uganda badafite ubushobozi bwo kurihira abana amashuli nkuko byari bimeze kera.

Yagize ati “Iyo Museveni avuka muri iki gihe, ntaba yarabashije kujya ku ishuli,se Kaguta ntaba yarabashije kumurihira amashuli.Ubu Museveni aba ari umushumba.”

Kizza Besigye yavuze ko muri iki gihe Abanya Uganda batari mu mashyaka atandukanye FDC na DP ahubwo bari mu mashaka 2 arimo abafashe n’abafashwe nkuko ikinyamakuru Chimpreports cyabitangaje.

Uyu munya politiki yavuze ko Abanya Uganda batamerewe neza bitewe n’igitugu bashyizweho na perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Kizza Besigye aherutse guhuza imbaraga na Bobi Wine nawe utavuga rumwe na Museveni kugira ngo babashe kumuhirika ku butegetsi nkuko babirahiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa