skol
fortebet

“Bibiliya” yitiriwe Barnaba yavumbuwe muri Turukiya igaragaza ko Yezu atabambwe

Yanditswe: Tuesday 27, Feb 2018

Sponsored Ad

Byakumvikana nk’inkuru mbi mu matwi y’umuntu wavutse agakura yemera bidasubirwaho ko Yezu/Yasu yabambwe mu myaka isaga ibihumbi bibiri ishize.Byaba kandi ari nko kujegejeza amadini yose ashingiye ku bukirisitu kumva ko hari ibivuguruza bimwe mu byanditse muri Bibjliya aya madini afata nk’igitabo gitagatifu ndetse anashingiraho ukwemera.
Nyamara amateka agaragaza ko mu nzu ndangamurage Musée d’Ethnographie d’Ankara muri Turukiya havumbuwe Bibiliya imaze imyaka ibarirwa hagati ya 1500 na 2000 (...)

Sponsored Ad

Byakumvikana nk’inkuru mbi mu matwi y’umuntu wavutse agakura yemera bidasubirwaho ko Yezu/Yasu yabambwe mu myaka isaga ibihumbi bibiri ishize.Byaba kandi ari nko kujegejeza amadini yose ashingiye ku bukirisitu kumva ko hari ibivuguruza bimwe mu byanditse muri Bibjliya aya madini afata nk’igitabo gitagatifu ndetse anashingiraho ukwemera.

Nyamara amateka agaragaza ko mu nzu ndangamurage Musée d’Ethnographie d’Ankara muri Turukiya havumbuwe Bibiliya imaze imyaka ibarirwa hagati ya 1500 na 2000 ikubiyemo ibishobora guhindura amateka n’imyemerere mu Isi.

Iyi bibiliya yavumbuwe mu mwaka wa 2000 ngo yanditswe n’uwitwa Barnabe wari umwe mu bigishwa ba Yezu,ikaba ngo ikubiyemo ibice bivuga ko yezu atari umwana w’Imana ahubwo yari umuhanuzi,ko atabambwe ahubwo ko habambwe Yuda Isikariyoti mu mwanya we ndetse ngo inahamya ko Yezu yagiye mu ijuru adapfuye.

Iki gitabo kandi ngo kigaragaza Pawulo intumwa nk’umunyakinyoma wigira intungane kandi utanga amasezerano y’ibinyoma agamije inyungu bwite(« L’Imposteur ».)

Muri raporo yasohowe n’ikigo cy’abanyaturukiya cyitwa National Turk igaragaza ko iyi “Bibiliya”yafatanwe agaco k’amabandi mu kibaya cya Mediterane,aya mabandi agashinjwa ubucuruzi bw’umurage gakondo w’amateka y’isi,ubucukumbuzi bunyuranye n’amategeko no gutunga ibiturika binyuranye nayo(contrebande d’antiquités, de fouilles illégales et de possession d’explosifs)

Iki gitabo ngo gifite agaciro k’amadorali ya Amerika akabakaba miliyoni 28.

Ese iki gitabo koko cyaba ari icyo mu gihe cya Yezu?

Ibikubiye muri raporo yasohowe n’ikigo cy’abanyaturukiya cyitwa National Turk bigaragaza ko abahanga bayisuzumye barimo n’abihayimana bo mu mujyi wa Tehram bemeje ko iki gitabo gifite umwimerere(original) kuko ari uruhu rwandikishijeho wino yo mu mushongi wa zahabu kandi giteranyije mu buryo bwakoreshwaga n’abenerurimi rwa Araméen rwanavugwaga na Yezu Kirisitu mu gihe cye.Gusa igitangaje muri iki gitabo ngo ni uko kinakomoza ku idini ya Islam ndetse ko na Yezu ngo yaba yarahanuye ukuza k’umuhanuzi Mahomet washinze Islam imyaka 700 Yezu avuye mu isi.

Aha hari abibaza impamvu iki gitabo cya Barinaba cyaba kitarashyizwe mu bigize isezerano rishya kimwe n’ibyanditswe na Matayo,Mariko,Luka na Yohani ariko ku rundi ruhande hari bavuga ko bidatangaje kuko hari n’ibindi bitabo byavumbuwe mu kibaya cy’inyanja ipfuye cyangwa ibyiswe “les évangiles gnostiques” bitashyizwe mu bigize Bibiliya ku mpamvu z’uko ngo byaba bishingiye ku nyungu bwite z’abarwanya ukwemera kwa Gikirisitu Gatolika.

Kiliziya Gatolika ngo yaba yifuza iyi”Bibiliya”?

Inyandiko yasohowe n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa le Figaro ko ubwo iki gitabo cyavumburwaga Kiliziya Gatolika ku rwego rw’isi yasabye Leta ya Turukiya ko yayishyikirizwa maze igasuzuma ibyanditsemo.

Gusa abasesengura bavuga ko n’ubwo Kiriziya Gatolika yasuzuma iki gitabo itabura kugitesha agaciro babishingiye ku kuba ngo cyototera ukwemera kwayo kandi bikaba ngo ntibyaba ari ubwa mbere kuko hari n’ibitabo byavumbuwe muri uru rwego ariko iri dini rikabishyira byose mu gatebo k’ibitabo by’abanyabinyoma barajwe ishinga no gusenya Kiliziya Gatolika.

Ibitekerezo

  • Ukuza kwa yesu nikwegereza ibi byose bizagaragara kd ubwe azahakana ibyo bamubesyera harimo gupfa kubambwa nibindi ntagitangaza kko gaturika irabizi byose ko iba ihimba munyungu zayo

    Icyo mbona nuko icyo gitabo ari icyukuri kuko gifite umwimerere wacyo kitari cyakorwamo ngo bagire icyo bagihinduraho. Rero birakwiye ko abatuye isi bagitega amatwi kikababwiza ukuri kutari ukwa bibiriya yirirwa ihindagurwa

    Iri ntabwo arishyano ryaguye ,abize Theologie biga ibitabo byubuyobe nti byemewe kubisomera Ku karubanda ariko umusomyi yabikoraho ubushakashatsi.Niyo mpamvu RGB iri gusaba abayobora bamatorero kwiga Bibiliya kugira bagire ubumenyi.Ntabyacitse rero.

    nicyogihe abantu bamenye ukuri kuko twariye uburozi kuva cyera tubikuriramo twizera tunemera inkuru ya yesu nkukuri Imana yaduhaye ubwenge nu bushishozi nicyo cyibanze tubikoreshe rero

    nicyogihe abantu bamenye ukuri kuko twariye uburozi kuva cyera tubikuriramo twizera tunemera inkuru ya yesu nkukuri Imana yaduhaye ubwenge nu bushishozi nicyo cyibanze tubikoreshe rero

    Niba hari intwaro yakoreshejwe muguhisha ukuri ni Bibiliya iyi dufite, kuko umwimerere wayo warahinduwe, kandi abayizera bumva ko nta kindi gitabo cyagira ukuri . nonese ni nde wasomye avanjili ya Thomas, ya Magadalene, ya Philippo n’abandi benshi bagera ku icumi banditse ku nkuru za Yezu ariko bigateshwa agaciro ku bw’inyungu z’abiyitirira iyobokamana? hakubiyemo ukuri kutigeze kumenywa. (cfr untold gospels) naho ibya mariko , yohani , matayo na luka sibo ba authors ba ziriya vanjili nta bumenyi buhagije bari bafite bwo kwandika igitabo nka kiriya byose ni inkuru z’abantu batari bahibereye zanditwe n’abayoboke b’ubukiristu b’abagiriki guhera muri za 70-120 A.D babyitirira ababanye na Yezu kugirango bigire agaciro k’ubyumva, nyamara ukuri kwari gukeya kuko babikoze munyungu y’idini (Christianisme)aho kuba inyungu yo kumenya Imana, so abantu bari bakwiye kumenya mbere yo kwemera. “Blind belief in authority is the greatest enemy of truth.” Albert Einstein. Iyo bibiliya rero yavumbuwe ihabwe agaciro wenda yagira ibyo ihindura byamugaje ibitekerezo by’abemeye buhumyi.

    Njye kimwe n,abandi benshi,tudahuje ukwemera,
    Turasaba Allah ko yashyira ahagaragara ibyicyo
    Gitabo,maze isi yose ikamenya ukuri kwavvuzwe
    Imyaka yose ko Yezu(lssa)ari intumwa n,umugaragu
    Wa Allah.maze abantu benshi bakava mu buyobe.

    Ivyo ntibitangaje kuko nibindi bizoza erega turimubihe vyiherezo nne nkivyo vyish usanga vyahanuwe kuva kere bbiiliya yera yo yavyitanze yaramaze kubivuga ahubgo muze ywiyeze kko umwanya n umwany abiteguye baraduga

    Yesu Christo ndamwizera nizera ko yabambwekugirango mbone agakiza ni umwami ni Data niwe jambo ryaremye isi muri we niho tubonera ibyo twifuza.Imana ishimwe kuko byahishwe abakomeye n’abanyabwenge bo mw’isi ariko ikabihishurira abaswa nkanjye.ntabwo ubwenge bwa muntu bwabasha kubyiyumvisha keretse Imana iguhishuriye rero si igitangaza kuko nibitari ibyo turabitegereje ariko turi tayari guhangana nabyo kuko biranditse.

    Kwizera Yesu kristo ko ariwe tuboneramo ubugingo buhoraho byirukana ububata bw’icyaha umuntu wese wavutse yananiwe kwivanamo.

    Murakoze kutugezaho ubu bushakashatsi IMANA ibongerere ubumenyi byatinda ariko ukuri nthkwapfukiranwa iteka byanze bikunze ukuri kugomba kugaragara kuko "ububasha n’imbaraga niby’IMANA nisingizwe kandi iratwe iteka ryose".

    Erega ukuri kuzatinda ariko kuzajya kumugaragaro pe
    Kandi koko islam ni idini yukuri
    Na Quaran ni igitabo cyukuri
    Kuko byose ntamacenga bigira pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa