skol
fortebet

Bidasubirwaho Bujumbura ntikiri umurwa mukuru wa politiki w’u Burundi

Yanditswe: Sunday 23, Dec 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu iki Cyumweru Taliki ya 23 Ukuboza 2018, nibwo byemejwe bidasubirwaho ko inama y’Abaminisitiri mu Burundi yafashe iumwanzuro watunguye benshi ko Bujumbura itakiri umurwa mukuru wa politiki yasimbuwe na Gitega.

Sponsored Ad

Aba baminisitiri bemeje ko guhera umwaka utaha wa 2019,inama yabo ndetse n’izindi za leta zikomeye zizajya zibera mu Ntara ya Gitega nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza, Jean-Claude Karerwa Ndenzako.

Yagize ati “Leta y’u Burundi yafashe umwanzuro wo kugira Gitega Umurwa Mukuru mu bya politike, Bujumbura ukaba Umujyi w’ubukungu.”

muri Mutarama 2019, Minisiteri eshanu zizavanwa i Bujumbura zijyanwe i Gitega, aho zizahasanga Sena imaze iminsi ihimuriwe.nkuko byashimangiwe nanone na Jean-Claude Karerwa Ndenzako.

RFI yatangaje ko umujyi wa Gitega ukiri muto cyane, kuko utuwe n’abaturage ibihumbi 30 gusa, ndetse ibikorwaremezo birimo inganda,amahoteli ahagije, amaresitora n’inzu nziza zo gukodesha.

Abarundi benshi ntibishimiye iki cyemezo kuko kigiye kwangiza imikorere imwe n’imwe ndetse amafaranga yakabafashije akaba agiye gushorwa mu nyubako zo muri uyu mujyi wa Gitega.

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari u Burundi gusa buhinduhe political capital.Ni ibihugu byinshi byabikoze.Urugero ni Nigeria-Abuja;Tanzania-Dodoma;Ivory Coast-Yamoussoukro;etc...Gusa jye nk’umukristu,ndibutsa abantu ko Isi Nshya ya paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13 izagira Capital izaba iri mu ijuru izitwa Yerusalemu Nshya.Abantu bazajya mu Ijuru,bazaba Abami n’Abatambyi bazayobora Isi nshya nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 5:10.Bazategeka bari muli iyo Capital yo mu Ijuru.Muzi neza yuko Abayobozi baba muli Capital.Abo bazajya mu Ijuru,bazimana na Yesu,bayobore Isi Nshya Yesu yavuze muli Matayo 5:5.Nkuko Ibyahishuwe 11:15,Yesu niwe uzahabwa gutegeka Isi Nshya.Niba ushaka kuzaba mu Isi izaba Paradizo cyangwa kujya mu Ijuru,biharanire ushaka Imana cyane.Kuko abibera mu byisi gusa,ntabwo bazabamo.Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa