skol
fortebet

Bill Clinton yavuze uburyo yaryamanye na Monica Lewinsky bikamufasha kugabanya ibibazo byo mu kazi

Yanditswe: Friday 06, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Muri documentaire irimo gukorwa, Bill Clinton yabwiye Hillary Hulu ko yaryamanye na Monica Lewinsky mu kugira ngo agabanye ibibazo byo mu kazi, ariko ko yumva biteye isoni ko ibyo yakoze byasobanuye ubuzima bwe.

Sponsored Ad

Bill Clinton avuga ko ikibazo cye na Monica Lewinsky ari kimwe mu bintu yakoze kugira ngo akemure amaganya ye yo mu kazi.

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton, atanga igitekerezo cye muri documentaire idasanze yabonywe na DailyMailTV, avuga ko yagiranye umubano wihariye n’uwahoze ari umukozi muri White House igihe yari ku butegetsi, yavuze ko yabikoze kuko byamufashaga mu bibazo bye.

Clinton agaragaza ko icyo gihe yahuye na Lewinsky igitutu cy’akazi kimuriho, aricyo cyatumye yumva ameze nk’umukinnyi w’iteramakofe wakoze ibice 30, maze akareba Lewinsky nk’ ikintu kiza gukuraho akanya gato.

Ibi yabitangaje mu kiganiro gishya cya documentaire kizajya kuri Hulu kivuga ku mugore we Hillary Clinton, ikiganiro kiswe ‘Hillary’, aho uwahoze ari Madamu wa Leta (First Lady), akaba n’Umunyamabanga wa Leta, Hillary Clinton, agaragaza yeruye ko nyuma y’urukozasoni umugabo we yakoze, bagiye kugirwa inama n’abavuzi kandi byari bibabaje.

Ibyo bikorwa by’urukozasoni byatumye Bill Clinton aregwa muri 1998 kugirango avanwe ku butegetsi, ariko yarokotse urubanza muri Sena kandi akomeza kuba Perezida muri manda ye ya kabiri.

Ubushize ubwo Bill Clinton yavugaga kuri aya mahano yabaye muri 2018, ntibyamuguye neza kuko yavuze ko adakwiye gusaba imbabazi Monica Lewinsky.

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari CLINTON wenyine.Abakomeye benshi "bashurashura" mu bagore n’abakobwa mu rwego rwo kwishimisha.Benshi bafata abagore n’abakobwa ku ngufu.Imana bagira nuko "babahishira" ntibabivuge.Akenshi kubera gutinya ko babagirira nabi.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    Ntabwo ari CLINTON wenyine.Abakomeye benshi "bashurashura" mu bagore n’abakobwa mu rwego rwo kwishimisha.Benshi bafata abagore n’abakobwa ku ngufu.Imana bagira nuko "babahishira" ntibabivuge.Akenshi kubera gutinya ko babagirira nabi.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa