skol
fortebet

Bill Gates wari umukire wa mbere ku isi yahigitswe n’umugabo uzwiho gutanga imineke muri rubanda

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuherwe Jeff Bezos w’imyaka 54 y’amavuko ayoboye urutonde rw’abaherwe bafite akayabo k’amafaranga asimbuye Bill Gates kuri uyu mwanya wari uwumazeho imyaka ine kuva mu mwaka wa 2013.
Ikinyamakuru Forbes kizobereye mu guhuza no gushakisha amakuru y’abafite imitungo myinshi cyagaragaje ko uyu mugabo yashyizwe kuri uyu mwanya wa mbere ku isi arusha Bill Gates miliyoni 500 z’amadorali y’Amerika.
Ngo ibi Jeff Bezos yabigezeho nyuma y’izamuka ringana na 2.4% ku mugabane umwe wo muri Kompanyi yashinze (...)

Sponsored Ad

Umuherwe Jeff Bezos w’imyaka 54 y’amavuko ayoboye urutonde rw’abaherwe bafite akayabo k’amafaranga asimbuye Bill Gates kuri uyu mwanya wari uwumazeho imyaka ine kuva mu mwaka wa 2013.

Ikinyamakuru Forbes kizobereye mu guhuza no gushakisha amakuru y’abafite imitungo myinshi cyagaragaje ko uyu mugabo yashyizwe kuri uyu mwanya wa mbere ku isi arusha Bill Gates miliyoni 500 z’amadorali y’Amerika.

Ngo ibi Jeff Bezos yabigezeho nyuma y’izamuka ringana na 2.4% ku mugabane umwe wo muri Kompanyi yashinze icuruza ibintu bitandukanye kuri internet yitwa Amazon.

Uretse ibyo kandi hiyongeraho izamuka ry’ubukungu ryabayeho mu mezi atatu abanza y’uyu mwaka muri iyi kompanyi, aho ibyagurishijwe byiyongereyeho 23% bingana na miliyari 35,7 z’amadorali.

Ngo baratenganya ko irizamuka rizaba riri hagati ya 16% na 24% mu minsi 15 ya mbere ya Kamena 2017 bityo akaba asize Bill Gates kuburyo budasubirwaho,Umuyobozi wa Microsoft wari umaze igihe ayoboye uru rutonde.

Uyu mugabo afitemo imigabane ingana na 17%, kugeza ubu kirabarirwa umutungo wa miliyari $500, bibayeho bwa mbere mu mateka.

Muri 2013 yaguze ikinyamakuru Washington Post byongera ingufu yakoresheje mu kuzamura Kompanyi ye y’ibijyanye no kujya mu isanzure,Blue Origin Post,imari yashoye mu bintu by’ikoranabuhanga,inzu ndangamurage y’imyambaro iri mu mugi wa Washinton DC n’ibindi.

Mu buzima busanzwe uyu mugabo ngo ni umuntu ukunda gufasha azwi cyane muri rubanda kubera ukuntu akunda gutanga imineke ari mu modoka ye. Afite umuvandimwe we Mark Bezos ukora akazi k’ubukorerabushake mu bijyanye no kuzimya inkongi y’umuriro.

Umuherwe, Jeff Bezos, washinze Amazon Inc. yamaze guca kuri Bill Gates

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa