Bill Gates wari umukire wa mbere ku isi yahigitswe n’umugabo uzwiho gutanga imineke muri rubanda

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 27 July 2017 Yasuwe: 2516

Umuherwe Jeff Bezos w’imyaka 54 y’amavuko ayoboye urutonde rw’abaherwe bafite akayabo k’amafaranga asimbuye Bill Gates kuri uyu mwanya wari uwumazeho imyaka ine kuva mu mwaka wa 2013.

Ikinyamakuru Forbes kizobereye mu guhuza no gushakisha amakuru y’abafite imitungo myinshi cyagaragaje ko uyu mugabo yashyizwe kuri uyu mwanya wa mbere ku isi arusha Bill Gates miliyoni 500 z’amadorali y’Amerika.

Ngo ibi Jeff Bezos yabigezeho nyuma y’izamuka ringana na 2.4% ku mugabane umwe wo muri Kompanyi yashinze icuruza ibintu bitandukanye kuri internet yitwa Amazon.

Uretse ibyo kandi hiyongeraho izamuka ry’ubukungu ryabayeho mu mezi atatu abanza y’uyu mwaka muri iyi kompanyi, aho ibyagurishijwe byiyongereyeho 23% bingana na miliyari 35,7 z’amadorali.

Ngo baratenganya ko irizamuka rizaba riri hagati ya 16% na 24% mu minsi 15 ya mbere ya Kamena 2017 bityo akaba asize Bill Gates kuburyo budasubirwaho,Umuyobozi wa Microsoft wari umaze igihe ayoboye uru rutonde.

Uyu mugabo afitemo imigabane ingana na 17%, kugeza ubu kirabarirwa umutungo wa miliyari $500, bibayeho bwa mbere mu mateka.

Muri 2013 yaguze ikinyamakuru Washington Post byongera ingufu yakoresheje mu kuzamura Kompanyi ye y’ibijyanye no kujya mu isanzure,Blue Origin Post,imari yashoye mu bintu by’ikoranabuhanga,inzu ndangamurage y’imyambaro iri mu mugi wa Washinton DC n’ibindi.

Mu buzima busanzwe uyu mugabo ngo ni umuntu ukunda gufasha azwi cyane muri rubanda kubera ukuntu akunda gutanga imineke ari mu modoka ye. Afite umuvandimwe we Mark Bezos ukora akazi k’ubukorerabushake mu bijyanye no kuzimya inkongi y’umuriro.

Umuherwe, Jeff Bezos, washinze Amazon Inc. yamaze guca kuri Bill Gates
Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa yagerageje kwiyahura mu modoka kubera uburwayi budakira...

Umukobwa wahoze akina umupira w’amaguru mu ikipe ya Dunfermline Athletic...
17 February 2018 Yasuwe: 2429 0

Yakatiwe igihano cy’urupfu inshuro 4 kubera ibyaha bikomeye yakoze

Umugabo witwa Imran Ali ukomoka muri Pakistan yakatiwe igihano cy’urupfu...
17 February 2018 Yasuwe: 1482 0

Abapolisi babiri ba Uganda barasiwe mu kazi imbunda zabo zirabura

Abapolisi babiri bari mu kazi mu gihugu cya Uganda mu mugi wa Kampala...
16 February 2018 Yasuwe: 1445 0

Afurika y’ Epfo ibonye Perezida mushya

Cyril Ramaphosa amaze kwemezwa ko ari we Perezida wa Repubulika y’ Afurika...
15 February 2018 Yasuwe: 1874 0

Umwunganizi wa Trump yishyuye rwihishwa umukinnyi wa filimi z’urukozasoni...

Stormy Daniels umwunganizi w’igihe kirekire wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe...
14 February 2018 Yasuwe: 592 0

Umwana w’imyaka 13 yashimutiwe muri hoteli umurambo we utabwa mu kigega...

Umwana w’imyaka 13 yashimutiwe muri hoteli yitwa El Bostezo yo mu gihugu cya...
13 February 2018 Yasuwe: 1315 0