skol
fortebet

Bimwe mu bice by’ingurube birimo n’umutima wayo bizajya byifashishwa mu gusimbura iby’abantu byangiritse

Yanditswe: Friday 23, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Abashakashatsi bagaragaje ko mu myaka iri imbere, bimwe mu bice by’inyamaswa bishobora kuzajya byifashishwa mu gusimbura iby’abantu byangiritse, uburyo buzwi nka xenotransplantation.

Sponsored Ad

Mu bijyanye n’umutima by’umwihariko, bitekerezwa ko mu myaka iri imbere umuntu azaba ashobora guhabwa umutima w’ingurube kandi ugakomeza gukora inshingano zawo neza, bitewe n’ingano yawo kimwe n’indi miterere ijya kumera nko ku muntu.

Umuhanga Terence English wabashije kuba Umwongereza wa mbere wahinduye umutima w’umuntu mu myaka 40 ishize, aheruka kubwira Sunday Telegraph ko gufata umuntu ukamuteramo urugingo rw’inyamaswa (xenotransplantation), byafasha benshi usanga bamara igihe bategereje kubona umugiraneza ubaha urugingo, igihe barukeneye.

Yavuze ko abahanga barimo gutegura uburyo bwo gufata impyiko y’ingurube igahabwa umuntu, igikorwa giteganyijwe mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Ati “Ibizamini nibigaragaza ko impyiko y’ingurube ishobora gukora mu muntu, bizaba bishoboka neza ko n’imitima yakwifashishwa mu muntu kandi igatanga umusaruro mu myaka mike iri imbere.”

Yakomeje avuga ko “Nibikora ku mpyiko, bizakora no ku mutima.”

Ni igikorwa cyitezweho impinduka zikomeye kubera ibibazo by’abantu batandukanye usanga bakeneye ingingo, ariko badafite aho bazivana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa