skol
fortebet

Biravugwa:Indege z’igisirikare cya USA zamaze gusesekara muri Congo

Yanditswe: Friday 16, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Kuwa Gatandatu tariki ya 10 na 13 Ukwakira 2020, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru n’uwitwa David Beylard na Lisette Lisa Mongendu avuga ko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyamaze kohereza indege za kajugujugu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Ni amakuru yakwirakwijwe ashingiye ku butumwa Ambasaderi Kelly Craft uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu Muryango w’Abibumbye (UN), yagejeje ku kanama gashinzwe umutekano ku Isi tariki ya 6 Ukwakira 2020.

David Beylard yageze aho anavuga ko Umuryango w’Abibumbye ugiye kongerera ubushobozi ingabo zayo ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC (MONUSCO), woherezayo abandi basirikare 10,000, ibi byo ngo bikaba byraatangajwe Amb. Kelly Craft.

Lisette Lisa Mongendu avuga ko izi ndege zamaze kugera ku butaka bwa RDC. Mu butumwa yanditse ku rukuta rwa Facebook tariki ya 13 Ukwakira 2020, yagize ati:

Amaherezo ingabo z’Amerika zasesekaye ku butaka bwa RDC ziyobowe na Perezida wa Repubulika Felix Tshisekedi, nyuma yo gutangaza operasiyo ikomeye yo kurandura imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba. Ingabo z’Amerika zageze muri RDC kugira ngo zifashe FARDC kurwana uru rugamba, zigarure amahoro muri RDC mu buryo buhoraho.

Aya makuru yo kohereza indege z’intambara muri RDC urubuga rwa Congo Check rukora ubucukumbuzi ku kuri kw’amakuru akemangwa, rwatangaje ko ari ikinyoma, rushingiye ku mafoto y’indege za kajugujugu zo mu bwoko bwa MI28 Havoc agaragara mu butumwa David Beylard naLisette Lisa Mongendu kuko ngo atari aya vuba. Ruvuga ko aya mafoto ari ay’indege z’igisirikare cy’u Bwongereza zari zigiye mu myitozo muri Norvege, nka kimwe mu bihugu bigize umuryango wa NATO.

Avuga ku kohereza abandi basirikare 10,000 muri RDC ngo zunganire MONUSCO, nayo uvugira izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro, Mathias Gilman na we yayamaganiye kure kuko ngo ni ikinyoma. Icyo Amb. Craft yavuze mu ijambo yagejeje ku kanama gashinzwe mahoro ku Isi tariki ya 6 Ukwakira, yavuze gusa yavuze ko umutwe udasanzwe wa MONUSCO, ugiye kongererwa ubushobozi bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Gusa n’ubwo Congo Check na Mathias Gilman bemeza ko aya makuru ari ibinyoma, nta gihe kinini gishize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisezeranya RDC kuyubakira igisirikare kitajegajega.

Muri Nyakanga 2020, ubwo Perezida Tshisekedi yirukanaga Umugaba w’Ingabo, Gen. John Numbi wari warafatiwe ibihano na USA mu 2016, Umunyamabanga w’iki gihugu wungirije ugihagarariye muri Afurika, Tibor Nagy tariki ya 17 Nyakanga yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’uyu Mukuru w’Igihugu, amusezeranya gukomeza ubufatanye

Mu minsi yakurikiyeho, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zizafasha RDC kubaka ibiro bya gisirikare bigezweho.

Umubano wa USA na RDC kandi wakomeje gushimangirwa ubwo Umunyamabanga wa leta, Mike Pompeo kuri uyu wa 14 Ukwakira yashimiraga Felix Tshisekedi kuba yaratumije inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere, yabaya tariki ya 7 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuba yaratumije iyi nama, ngo bigaragaza ubushake bwe mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cye no kwimakaza ubufatanye mu kugira ngo akarere gatekane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa