skol
fortebet

Bisi yari itwaye abana bari bagiye mu marushanwa yo kubyina yaguye mu rubura ihitana abarenga 7

Yanditswe: Sunday 03, Feb 2019

Sponsored Ad

Abantu 7 barimo abana 4 bari bagiye mu irushanwa ryo kubyina, baguye mu mpanuka ya bisi yaguye hafi y’umujyi wa Kalunga mu Burusiya.

Sponsored Ad

Iyi bisi yari itwaye abagenzi 48 ubwo yagwaga mu nzira yari yuzuyemo urubura rwinshi hafi y’umujyi wa Kalunga,mu gace kitwa Kaluga.

Iyi modoka yibirinduye muri uru rubura nyuma yo kugwa birangira aba bantu 7 bahasize ubuzima ndetse abana bagera kuri 20 bakomerekeye muri iyi mpanuka.

Abayobozi b’Abarusiya bavuze ko abantu 33 bari muri iyi bisi bari abana bayiteze bagiye mu marushanwa yo kubyina yagombaga kubera mu mujyi wa Moscow.

Polisi yavuze ko abagenzi benshi batabawe muri iyi bisi bari yabagushije ndetse na ba kizimyamwoto batabaye hakiri kare kugira ngo idashya igatwika abantu.

Iyi modoka yari itwaye itsinda ry’abakobwa b’ababyinnyi bari bagiye mu marushanwa yo kubyina baturutse mu cyaro cyitwa Yartsevo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa