skol
fortebet

Bisi yari itwaye abanyeshuli yahanutse ku manga 30 bahasiga ubuzima

Yanditswe: Tuesday 10, Apr 2018

Sponsored Ad

Abagera kuri 30 biganjemo abana baguye muri bisi yari itwaye abanyeshuli mu Buhindi,yahanutse ku manga y’umusozi wo majyaruguru y’iki gihugu ahitwa Himachal Pradesh.
Iyi bisi yarimo abanyeshuli 40,yaguye ku musozi iraminuka hasi bituma abanyeshuli 27,abarimu 2 ndetse n’umushoferi bahita bitaba Imana nubwo imibare ishobora kwiyongera.
Abahitanywe n’iyi mpanuka n’abanyeshuli n’abarimu bo ku kigo cya Wazir Ram Singh Pathania Memorial school giherereye ahitwa Nurpur.
Polisi yo muri aka gace (...)

Polisi yo muri aka gace uemeje aya makuru ndetse ivuga ko benshi mu bana bayipfiriyemo bari barengeje imyaka 10.

Umwe mu babonye iyi mpanuka yavuze ko iyi modoka yataye umuhanda igahita imanuka mu musozi byatumye aba bantu bose bahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye ku munsi w’ejo,yiyongereye ku zindi zimaze iminsi zugarije igihugu cy’Ubuhindi cyane ko abayobozi bacyo batita ku byo gusana imihanda,gusuzuma ibyangombwa by’abatwara ibinyabiziga ndetse bivugwa ko amamodoka atwara abagenzi amenshi ashaje cyane.

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhindi Narendra Modi yihanganishije ababuriye ababo muri iyi mpanuka y’iyi bisi yari itwaye abanyeshuli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa