addresiya
startimes

Bisi yari itwaye ba mukerarugendo yahanutse ku musozi ihitana abantu 29

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 April 2019 Yasuwe: 15792

Imodoka yo mu bwoko bwa Bisi yari itwaye ba mukerarugendo basaga 55 mu mujyi wa Madeira muri Portugal,yahanutse ku musozi ihitana abantu 29 biganjemo ba mukerarugendo bakomoka mu Budage abagera kuri 28 barakomereka bikomeye.



Ibinyamakuru byo muri Portugal byashyize hanze amafoto y’iyi bisi imaze guhanuka ku manga,ikikijwe n’imbangukiragutabara 19 ndetse SIC Television yatangaje ko iyi modoka yahanutse ku manga ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Umuyobozi w’agace ka Caniço gaherereye kuri iki kirwa kivukaho Cristiano Ronaldo witwa Filipe Sousa yagize ati “Nta magambo nabona avuga uko ibyabaye byagenze.Ndumva uburibwe bw’abaguye muri iyi mpanuka.”

Iyi modoka yarimo ba mukerarugendo 55,yataye umuhanda,ihanuka ku manga ihitana abagera kuri 29,abakomeretse bahita bajyanwa ku bitaro bya Funchal.

Filipe Sosa yatangaje ko abantu baguye muri iyi mpanuka y’imodoka barimo abagore 17 n’abagabo 11.Umunya Portugal wari uyoboye aba ba mukerarugendo na shoferi wabo,barokotse iyo mpanuka.

Abayobozi ba Portugal bose bihanganishije imiryango y’aba ba mukerugendo biganjemo Abadage ndetse perezida w’igihugu yatanze indege ye kugira ngo ikoreshwe mu kujyana abakomeretse mu bitaro bikuru.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Magufuli yashimiye abaturage ba Tanzania kutambara...

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli, yashimiye...
5 June 2020 Yasuwe: 7767 0

Akari ku mutima w’abahagarariye rya Torero rya mbere rya Satani muri...

Pretoriya – Itorero rya mbere rya satani ryatangijwe muri Gashyantare uyu...
5 June 2020 Yasuwe: 2783 0

Umuhanzi na Gafotozi basabwe gusaba imbabazi Perezida wa Zambia bitarenze...

Muri Zambia umuhanzi witwa Brian Bwembya n’umufotozi Tukuta Chellah basabwe...
5 June 2020 Yasuwe: 829 0

Diane umukobwa mwiza yavuze uburyo yagurishije roho ye na Satani

Umukobwa wo muri Nigeria witwa Diane Emily Kamsi akomeje kwigarurira...
4 June 2020 Yasuwe: 3824 0

Haravugwa amarozi muri Perezidansi ya Congo[IPEREREZA RIRI GUKORWA]

Iby’impfu zikurikiranye mu bayobozi begereye Perezida wa Repubulika...
4 June 2020 Yasuwe: 2064 0

Umusore w’umunyeshuri ari gushinjwa n’abakobwa 24 bose kubafata ku...

Umukozi w’umutungo utimukanwa (Umukomisiyoneri) uzwi ku izina rya Godknows...
4 June 2020 Yasuwe: 2060 1