skol
fortebet

Bite by’ ibaruwa Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru aherutse kwandikira Perezida Trump?

Yanditswe: Monday 06, Aug 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yakiriye ibaruwa yandikiwe na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un. Umuvugizi w’ ibiro bya Trump ‘White house’ Sarah Sanders, yanze kuvuga ibiri muri iyo baruwa.

Sponsored Ad

Avuga ko ari ibaruwa ije ikurikira ibiganiro by’ amateka byahurije Trump na Kim jong un muri Singapore tariki 12 Kamena uyu mwaka.

Sarah Sanders yagize ati "Tariki 1 Kanama Perezida Trump yakiriye ibaruwa yandikiwe na Perezida Kim.

Sarah Sanders yakomeje avuga ko iyo baruwa izafasha mu ishyirwamubikorwa ry’ ibyo Kim na Trump bumvikanye.

Ku wa Kane w’ icyumweru gishize Perezida Trump yanditse kuri Twitter ashimira Kim ku bw’ ibaruwa yamwandikiye no kuba yaremeye kurekura abasirikare ba Amerika anavuga ko akumbuye kongera guhura nawe.

Ati “Warakoze ku bw’ ibaruwa nziza nkumbuye kongera guhura nawe vuba”

Nubwo Perezidansi y’ Amerika itashimye guhita itangaza ibikubiye mu ibarurwa Perezida Trump yandikiwe na Kim Jon Un ikirimo ni uko harimo gutegurwa ibindi biganiro bizahuza Koreya ya Ruguru nyuma y’ uko ibyo muri Singapore bias n’ aho habayemo kuryaryana no kubeshyana kuko ibyo Koreya ya Ruguru yemeye itabishyize mu bikorwa.

Koreya ya Ruguru yemeye ko igiye guhakarika gukora intwaro ziremereye no kugerageza mesile ariko indege z’ ubutasi za Amerika zabonye amakuru ko Koreya ya Ruguru ikomeje gukora intwaro ziremereye. Ibi kandi byashimangiwe na raporo Umuryango w’ abibumbye uherutse gushyira ahagaragara kuko iyo raporo nayo yahamije ko Koreya ya Ruguru itaretse umugambi wayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa