skol
fortebet

Bobi Wine ahanganye na Leta nyuma yaho ingofero z’ishyaka rye zigiye kuzajya zambarwa n’igisirikare cya Uganda

Yanditswe: Wednesday 02, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’aho Leta ya Uganda ibujije abaturage kwambara ingofero zitukura harimo n’izambarwa n’abari mu ishyaka rya Democratic Party/People Power rya Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yiyemeje guhangana na yo.

Sponsored Ad

Leta ya Uganda yatangaje ko bene izi ngofero zigiye kujya zambarwa n’amwe mu masekisiyo (sections) y’igisirikare cya Uganda, UPDF, ishingiye ku ngingo yo mu igazeti nshya igenga imyambarire ya gisirikare.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, Bobi Wine yavuze ko nta cyaha umuntu azaba akoze niyambara ingofero zitukura z’ishyaka rya Democratic Party/People Power. Yari kumwe n’Umuvugizi w’Ishyaka, Joel Ssenyonyi na bamwe mu badepite bamushyigikiye.

” Izi ntabwo ari ingofero z’igisirikare cya Uganda, ahubwo ni iza People Power. Tuzambara nk’ikimenyetso kigaragaza ko tudashyigikiye imiyoborere mibi n’igitugu. Ni ikimenyetso cy’uko abaturage bashaka impinduka. Turabizi ko Museveni ari kwifashisha ibigo bitandukanye mu kwica amategeko. Turabizi ko byose ari kubikorera ku gitutu kubera ko azi ko Abagande bamaze gukanguka.” Bobi Wine.

Bobi Wine arasaba abaturage kumva ko atari icyaha kwambara ingofero zitukura z’ishyaka rye. Ati: ” Ntimwambare ingofero z’igisirikare ahubwo mwambare iza People Power.” Yabibukije ko ingofero z’igisirikare cya Uganda ziriho ikirango cyazo, iz’ishyaka rye na zo zikagira ikirango cyabo.

Bobi Wine yatangiye gutanga izi ngofero mu 2017. Aribaza ukuntu ari bwo leta igize iki gitekerezo, igisubizo abona ngo ni uko iri shyaka rimaze kugira imbaraga. Avuga ko azatangaza umunsi bazatangiraho izi ngofero ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo gutanga ubutumwa bw’impinduka.

Umutwe w’160 mu mategeko y’igisirikare cya UPDF yo mu 2015 uvuga ko umuturage

Ibitekerezo

  • Ndagira inama Bobi Wine kureka Politike kubera ko nubwo ikiza bamwe,haberamo ibibazo byinshi:Gufungwa,kwicwa,akarengane,gutonesha,kwikubira ubutunzi bw’igihugu,etc...Niyo mpamvu abakristu nyakuri batajya muli politike.Ahubwo bagafata bible bakajya mu nzira bakabwiriza abantu ubwami bw’imana buzaza ku munsi wa nyuma,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu,noneho isi ikaba paradizo.Niyo mpamvu muli Matayo 6:33,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana".Niyo uyu yategeka Uganda,ntabwo yakuraho ibibazo igihugu gifite:Ubukene,akarengane,intambara,indwara,urupfu,etc...Bizakurwaho gusa n’Ubwami bw’Imana.Ndasaba Bobi Wine gushaka umuntu bigana bible ikamuhindura umukristu nyakuri,aho gukoresha imbaraga ze mu guhangana na Museveni.

    @Sezikeye: Politique n’iyo utayijyamo, yo irakureba, Tandukanya umunyapolitiki, na politique. Bobi wine, n’umunyapolitiki. Politique ziratandukanye, hari Politique mbi na politique nziza. Hakabaho umunyapolitiki mubi, n’umwiza, so igihugu si paradizo ngo tuvuge KO ntabibazo bihaba. Nonese tuzibere mw’isi ntamuyobozi tugira? Igitekerezo cyawe cyo kuvuga ngo Boni wine ave muri politique, kiraciriritse cyane, kuvunga ngo naramuka ayoboye igihugu kizakomeza kugira ibibazo, nabyo biraciriritse cyane. Sinzi urugero wampa rw’igihugu kidafite ibibazo. Wowe biragaragara KO uri muri babandi batanemera, KO igihugu kigira igisirikare. My freind ibyo byose urabifata ukabitsindagira muri Bible!???nyamara yo ivuga KO ubuyobozi bushyirwaho n’Imana. Ikindi wibuke uwimitse bâ Dawidi. Akiko njyewe mbona ukuntu abantu bagoreka Bible, bikantera ikibazo. Bible na Bobi Wine koko!!?? Ahaaaa nzaba mbarirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa