skol
fortebet

Bobi Wine imbere y’imbaga y’abantu bari baje kumva imigabo n’imigambi ye,yavuze amagambo aserereza Perezida Museveni

Yanditswe: Thursday 17, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Ubwo yari mu Karere ka Kisoro yiyamamaza, umukandida ku mwanya wa Perezida muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yavuze amagambo aserereza kuri Perezida Museveni ubwo yagarukaga ku Kibazo cya Gen. Kale Muhwezi Kayihura.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza, Bobi Wine yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kisoro. Nk’umwe mu bagabo bazi kwigarurira abaturage bitewe n’imbwirwaruhame ze, yagarutse ku mubano utari mwiza uri hagati ya Perezida Museveni na Gen. Kayihura ukomoka muri aka gace akava no mu muryango uzwi w’Abafumbira.

Mu guserereza Museveni, Bobi Wine yagize ati: “Museveni yakoresheje Kayihura mu gukora amakosa, nyuma aramujugunya. Yafashwe ari kumwe na Gen. Tumukunde, ubu uri kwiyamamariza kuba Perezida ariko we (Gen. Kayihura) ntashobora no kujya mu rugo. Niba mbeshya, reka Museveni azazane na Kayihura mu kwiyamamariza muri Kisoro.”

Aya magambo ya Bobi Wine ku bakurikiraniye hafi ibibazo Gen. Kayihura yagize nyuma yo kuvanwa ku mwanya w’umuyobozi wa polisi mu 2018 barabibona ko ari ayo kwigarurira imitima y’Abafumbira.

Ibi bihumira mu mirari ku kuba Abafumbira bafata Gen. Kayihura nk’umwe muri benewabo bakomeye mu butegetsi bwa Museveni kimwe na Dr Philemon Mateke ariko akaba asa n’uwashyizwe ku gatebe gato muri iki gihe. Ibi bigaragazwa n’uburyo Abafumbira batakambye ubwo Gen. Kayihura yari afunzwe.

Gen. Kale Kayihura

Ikindi ni uko mu minsi ishize, Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana ubwo yavugaga ku makuru ko Museveni atakije kwiyamamariza Kisoro, yavuze ko bibabaje ko ahubwo NRM ikwiriye kutazajya buri gihe ibaho yizeye ko nta kabuza izatorwa muri Kisoro.

Abatari bake bari baje kumva imigabo n’imigambi ya Bobi Wine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa