skol
fortebet

Bobi Wine yahenze ubwenge umuhungu wa Perezida Museveni ’Lt. Gen. Muhoozi ,Gen. Salim Saleh murumuna wa Museveni na Gen. Kayihura’

Yanditswe: Monday 16, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Robert Ssentamu Kyagulanyi, umuhanzi wamenyekanye nka Bobi Wine akaza kuba n’umudepite, yifashishije abajenerali bakomeye mu girikare cya Uganda ubwo yiyamamarizaga kuba umudepite, bamuha amafaranga ariko birangira abatengushye.

Sponsored Ad

Amakuru yagiye ahagaragara avuga ko ubwo Bobi Wine yashakaga guhagararira agace ka Kyaddondo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, yiyambaje abajenerali batatu kugirira ngo bamuhe ubufasha bw’amafaranga yari gukoresha yiyamamaza.

Abo ni Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umujyanama we wihariye, Gen. Salim Saleh usanzwe ari murumuna wa Museveni na Gen. Kale Kayihura wahoze ayobora Polisi ya Uganda.

Icyo gihe ngo Bobi Wine yabemeje anabizeza buryo ki azakorana n’ishyaka NRM rya Museveni, mu gihe yari kuba atorewe kujya mu nteko.

Icyo gihe kandi ngo Bobi Wine yegereye Dr Kiiza Besigye, mu rwego rwo kumutereta amusaba ko ishyaka rye rya FDC ritatanga umukandida, aho mu ncuro nyinshi Besigye na Bobi Wine bahuye, ngo Besigye yamubwiraga ko ubusabe bwe nta wundi wabwemera uretse ubuyobozi bw’ishyaka.

Ngo byarangiye ishyaka FDC ryimye amahirwe Bobi Wine, ahubwo ritanga Apollo Kantinti nk’umukandida waryo, nuko biba ngombwa ko Bobi Wine akoresha umuziki we nk’inzira yamufashije kwinjira mu nteko.

Amakuru avuga ko ubwo FDC yari imaze kwanga guha amahirwe Bobi Wine, ari bwo yiyambaje Muhoozi, Saleh na Kayihura.

ChimpReports dukesha iyi nkuru yatangaje ko uwayihaye amakuru yavuze ko Bobi Wine yatanze isezerano ryo gukorana na NRM.

Ati: “Yari yarakoranye na Kayihura mu bikorwa bya community Policing, mu buryo abajenerali nta mpamvu yo kumushidikanyaho bagize.”

Icyo kinyamakuru kifuje kuvugana na Bobi Wine ngo agire icyo avuga kuri ayo makuru by’imvaho, gisanga terefoni ye itari ku murongo.

Yaba Davie usanzwe urebera hafi inyungu za Bobi Wine (Manager we) cyangwa Joel Senyonyi usanzwe avugira agatsiko ’People Power’ kayobowe na Bobi Wine, nta washatse kugira icyo atangaza kuri ariya makuru.

Amakuru y’uko Bobi Wine yaba yarahawe amafaranga na Muhoozi, yagiye hanze nyuma y’igihe gito uriya mudepite yanze ubusabe bwa Muhoozi wari wifuje ko bicarana bakaganira.

Gen. Muhoozi abinyujije kuri Twitter ye mu minsi ishize, yari yavuze ko abamushyigikiye bamaze igihe bamusaba guhura na Bobi Wine bakaganira, avuga ko nta kibi kiri mu kuganira na we ngo kuko n’ubundi bahoze ari incuti.

Icyo gihe yagize ati: “Benshi mubanshyigikiye bari kunsaba ngo nicarane n’umuvandimwe wanjye Bobi Wine tuganire. Nta kibazo mfite cyo kuvugana na we, kuko twavuganaga mu bihe byashize kandi turi incuti. Ndagira urubyiruko inama yo kutarutisha intambara amahoro.”

Bobi Wine yamusubije ko nta kibazo kiri mu kwicarana na we, ariko ko byabaho mu gihe we na se Museveni baba bahagaritse “ibikorwa byagize abenshi impfubyi, abapfakazi, abandi bagakorerwa iyicarubozo.”

Bobi Wine yongeyeho ati “mwubahirize uburenganzira bwa muntu kandi mwubahe amategeko. Abafite ukwishyira ukizana ni bo baganira. Nimunkure inkweto ku gakanu maze mbone ijwi ryo kubavugisha.”

Muhoozi ntacyo arongera gutangaza kuri ariya magambo aremereye yavuzwe, kandi Bobi Wine si we wa mbere bivuzwe ko yafashijwe n’ubutegetsi bwa Uganda kuri ubu atavugana rumwe na bwo, kuko Suleiman Kidandala usanzwe ari umuyobozi wungirije wa Kampala, yigeze gufatwa amashusho asaba amafaranga Gen. Kale Kayihura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa