skol
fortebet

Bobi Wine yahishuye abari inyuma y’ibyo akorerwa avuga ko umunsi umwe bazabyishyura

Yanditswe: Saturday 12, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, kugeza magingo aya utishimiye ibimukorerwaho mu bikorwa bye byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, yatangaje ko igihe kizagera buri wese mu bashinzwe umutekano muri Uganda cyo kimwe n’abategetsi ba kiriya gihugu bamuhohoteye bakabazwa ibyo yakoze.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu abashinzwe umutekano bamuhagaritse ku muhanda incuro enye zose ubwo yerekezaga mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Bobi Wine abinyujije kuri Twitter, yavuze ko abakomeje kumuhohotera hari igihe kizagera bakabibazwa. Ati: “Iyi ni incuro ya gatatu Polisi idutangiriye uyu munsi. Isi yose iri kureba iri hohoterwa ryose kandi umunsi umwe abari inyuma y’ibi bikorwa by’ubunyabyaha bose bazabibazwa buri wese ku giti cye.”

Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza muri Uganda byatangira, nta munsi Bobi Wine uhagarariye Ishyaka NUP (National Unity Platform) ataratangaza ko yatangiriwe n’abashinzwe umutekano, yemwe hari n’ubwo bacishamo bakamuta muri yombi bya hato na hato ariko nyuma bakaza kumurekura.

Mu minsi ishize uyu munya-Politiki yatawe yombi ashinjwa kurenga ku mabwiriza agenga ibikorwa byo kwiyamamaza aho yarenzaga umubare w’abantu 200 bemerewe kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza mu rwego rwo kwirinda COVID-19, aza no kugezwa imbere y’ubutabera.

Itabwa muri yombi rye ryakuruye imyigaragambyo ikomeye muri Uganda yaguyemo ababarirwa muri 50 (n’ubwo we avuga abarenga 200), bari mu bamaganaga ifungwa rye.

Urukiko rwamurekuye nyuma yo gutanga ingwate, gusa yihanangirizwa ko agomba kubahiriza amabwiriza ya Komisiyo y’amatora na Minisiteri y’Ubuzima; gusa nta na rimwe arasiba kwiyamamariza mu kivunge.

Bobi Wine ushyigikiwe cyane n’urubyiruko rw’Abagande ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana insinzi mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda, cyo kimwe na Perezida uriho, Yoweri Kaguta Museveni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa