skol
startimes

Bobi Wine yashimiye byimazeyo umugore we umushyigikiye

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 6 November 2020 Yasuwe: 4062

Umuhanzi Bobi Wine uri kwiyamamariza ku mwanya w’ubu Perezida, yashimiye umugore we Barbie ukomeje kumushyigikira mu bikorwa bya Politike .


Bobi Wine yabajijwe ikimutera imbaraga mu byo akora byose yaba ari mu muziki ndetse na politiki yinjiyemo vuba.Mu magambo ye Bobi Wine yasubije afatwa n’ikiniga atangira kurira yagize ati ”Sinzi amagambo nabivugamo nsobanura uburyo umugore wanjye yarwaniriye ishyaka kuko iyaba nta mufite simba ngeze aho ngeze ubu”.

Bobi Wine yasoje ashima Imana yamuhaye umugore w’umutima kandi anayisaba ko yakomeza kumurinda ubuzima bwe bwose.

Mu minsi ishize uyu mugabo yemerewe kujya ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, mu matora ateganyijwe mu 2021.

Ubwo yatangaga kandidatire ye yatangaje ko yiteguye gukura ku butegetsi “umunyabugugu” Yoweli Kaguta Museveni yise ko yamunze igihugu.

Bobi Wine yari amaze imyaka igera kuri itatu atangaje ko yiteguye kuzahatanira uyu mwanya, ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Ubwo yari amaze gutangaza kandidatire ye, yavuze kuva mu 1962 ubwo Uganda yabonaga ubwigenge, igihugu kitigeze kibona ihererekanya ry’ubutegetsi na rimwe rikozwe mu mahoro.

Yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora Uganda ashaka guharanira inyungu z’abakene n’abandi bose bahejejwe inyuma, abacuruzi bacibwa imisoro y’umurengera, ababyeyi bagurishije ibyabo byose kugira ngo abana babo bajye ku mashuri ariko barangiza bakabura akazi.

Ikindi kandi ni uko ngo yiyamamaje ashaka kurengera abamotari bicwa umunsi ku wundi n’abaturage batabona ubutabera kuko ku ngoma ya Museveni “ubutabera buragurishwa”.

Kimwe mu byo yavuze azitaho cyane akigera ku buyobozi, harimo kuzamura umushahara w’abapolisi, abasirikare ndetse n’abacungagereza.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, ateganyijwe muri Mutarama umwaka utaha. Museveni usanzwe ayobora iki gihugu kuva 1986 niwe uhabwa amahirwe yo kongera gutorwa.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bamwe mu bayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta y’abanyamahanga batangiye...

Byibuze abayobozi b’imiryango ibiri itegamiye kuri leta (ONG) iterwa inkunga...
24 November 2020 Yasuwe: 967 0

Igihugu cya Uganda gikomeje kwibikaho ibimodoka by’intambara[AMAFOTO]

Igihugu cya Uganda cyatumije ibimodoka by’intambara kikaba kigiye kwibikaho...
23 November 2020 Yasuwe: 4570 0

Ibintu 5 utazi kuri Angela Merkel,umugore w’umunyacyubahiro mu...

Angela Dorothea Merkel yavutse tariki 17 Nyakanga 1954,ni umunyapolitiki...
23 November 2020 Yasuwe: 2084 0

Ibyihariye wamenya ku mukobwa wa Barack Obama[AMAFOTO]

Kuva uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama...
23 November 2020 Yasuwe: 4931 0

Ubushinwa bwakoresheje intwaro z’ibanga mu guca intege abasirikare b’...

Mu misozi ya Himalaya, Ingabo z’u Buhinde zashyizwe ku mupaka utavugwaho...
22 November 2020 Yasuwe: 3479 0

Bobi Wine Feri ya mbere yayifatiye mu rusengero nyuma yo gufungurwa

Umuhanzi akaba n’umunya politike, Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi...
22 November 2020 Yasuwe: 3394 0