skol
fortebet

Bobi Wine yateze iminsi Perezida Museveni

Yanditswe: Monday 25, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atangaza ko iminsi ya Yoweri Kaguta Museveni nka Perezida wa Uganda ibarirwa ku ntoki.Ibi uyu mugabo yabitangarije mu birori byo gushimira Imana byateguwe na mugenzi we Kassiano Wadri,uhagarariye akarere ka Arua.

Sponsored Ad

Ati “ Ndakubwira ]Museveni), iminsi yawe irabaze. nI gute wavuga ko wagiye mu ishyamba uharanirademokarasi ariko muri NRM [Ishyaka riri ku butegetsi] yawe mukaba mutayishyira mu bikorwa yewe na nyuma y’imyaka 33?”

Ibi birajyana n’uko mu mwiherero w’abadepite ba NRM mu cyumweru gishize mu Karere ka Kyankwanzi bemeje ko Museveni ari we uzahagararira iri shyaka mu matora ateganyijwe mu 2012. Ibi Museveni yabyakirije yombi ati “ Niteguye gutegeka Uganda mu 2021 no gukomeza.”

Depite Kyagulanyi, uteganya kuziyamamariza kuyobora Uganda mu 2021, yasabye kandi abturage b’Akarere ka Arua kwitegura bagashaka indangamauntu kugira ngo bazabashe kwitabira amatora.

Ati “ Ndabasaba kugira umurava no gukomera. Muahranire uburenganzira bwanyu, mukore nk’ibyo twakoze muri Kanama umwaka ushize.”

Avuga ku kuba Museveni aherutse kumusaba kwikomereza iby’umuziki akava muri politiki, Bobi Wine yagize ati “ None se Museveni igihe wari ufite imyaka nk’iyanjye, ko utakomeje kuragira inka gusa? Ibyo ntibishoboka kandi urugamba ruzakomeza.”

Bobi Wine kuri ubu usanzwe ari umudepite yatangaje ko azahangana na Yoweri Kaguta Museveni. Kuri ubu, abashyigikiye Bobi Wine ( People Power) bagaragara nk’abafite imbaraga imbere ya NRM ya Museveni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa