Bobi Wine yiyambaje abaturage ba Uganda kugira ngo bamufashe guhirika ku butegetsi Museveni muri uyu mwaka

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 April 2019 Yasuwe: 4059

Umuhanzi akaba n’umudepite, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yasabye abaturage ba Uganda kwishyira hamwe bakarindimura ku butegetsi Yoweli Kaguta Museveni,ubumazeho imyaka irenga 30.

Bobi Wine uherutse gushimira byimazeyo abaturage ba Sudan baherutse kweguza Omar al Bashir yasabye abanya Uganda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ko bakwigana abanya Sudan na Algeria bagahirika Museveni mbere y’amatora ya 2021.

Yagize ati “Maze iminsi mbona ubutumwa bamwe bambwira ko bashidikanya ko Museveni azanyemerera kwiyamamaza kubera ko Museveni ategeka akanama gashinzwe amatora.

Hari inshuti zanjye zifuje ko twakwibagirwa amatora yo muri 2021,ahubwo tugahirika Museveni ku butegetsi uyu mwaka wa 2019 utarangira tukaba nka Algeria na Sudan.Icyo twemeranyaho twese ni uko iki aricyo gihe ngo Museveni ave ku butegetsi.”

Bobi Wine ufite ubwoba ko Museveni ashobora kuzatuma atiyamamaza mu mwaka wa 2021 ngo bahangane,yavuze ko we na bagenzi be barimo Gen Mugisha Muntu, Norbert Mao bamaze guhuza imbaraga ndetse bafite uburyo bufatika bwo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Museveni Yoweri.

Bobi wine yavuze ko uko byagenda kose amatora ya 2021 atazaca mu mucyo nkuko ngo ayashize byagenze aho Kiiza Besigye yibwe amajwi ku mugaragaro.

Umuhanzi Bobi Wine yavuze ko batsinze Museveni mu matora ahora ndetse ngo bikubiye amajwi mu duce twa Kyadondo East, Jinja-East, Bugiri, Rukungiri na Arua
.
Bobi Wine yavuze ko abaturage ba Uganda bamufashije agahirika Museveni, icyakurikiraho ari ugutegura amatora mu mezi atandatu nk’uko ingingo ya 109(2) y’itegeko nshinga ibivuga.


Bobi Wine yavuze ko Museveni ariwe munyagitugu ukwiriye gukurikiraho mu nkubiri yo guhirikwa ku butegetsi n’abaturage

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda: Umupolisi yafashe ku ngufu umukobwa wiga mu mashuli abanza wari...

Umupolisi ukorera mu gace kitwa Lugazi muri Uganda, afunzwe akurikiranyweho...
20 May 2019 Yasuwe: 12 0

Burundi: Abantu icyenda bishwe n’umusozi wabagwiriwe bari gucukura...

Mu gihugu cy’Uburundiharavugwa inkuru ibabaje y’abantu bagera ku icyenda...
20 May 2019 Yasuwe: 129 0

Alin yaraturitse ararira ubwo yabonaga ibaruwa yandikiwe n’umuhungu wamuhaye...

Alin Gragossian w’imyak 31 y’amavuko yaratengurwaga ubwo yafunguraga ibaruwa...
19 May 2019 Yasuwe: 5475 0

Perezida Kagame yahawe impano y’umwambaro wa Paul Pogba

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa aho yitabiriye...
18 May 2019 Yasuwe: 2515 0

Perezida Kagame yasuye Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa...

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri i Paris aho yitabiriye...
18 May 2019 Yasuwe: 2652 1

Umuganga w’umufaransa arashinjwa kuroga abarwayi 17

Umuganga witwa Frédéric Péchier ukomoka mu Bufaransa, yatangiye gukorwaho...
18 May 2019 Yasuwe: 1224 0