skol
fortebet

Bobi Wine yongeye gushotora Perezida Museveni

Yanditswe: Monday 27, May 2019

Sponsored Ad

skol

Depite Kyaguranyi Robert wamenyekanye nka Bobi Wine muri Uganda, yavuze ko igihe kigeze muri Afurika hagakoreshwa imbaraga mu gushyingura abanyagitugu banze kubutanga ku neza.

Sponsored Ad

Uyu muririmbyi wabaye umunyapolitiki ufatwa na bamwe mu Bagande nk’umucunguzi wa demokarasi ya bo, ubwo yari muri Zimbabwe yavuze ko igihugu cye Uganda gisa nk’icyapfuye kubera gutegekwa nabi.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko iyi ntumwa ya rubanda, yavuze ko abategetsi ba Afurika babujyaho bigize abacunguzi, bagahindukira bakaba abakoloni bashya b’ibihugu byabo.

Bobi Wine yatanze urugero rw’igihugu cya Uganda aho Perezida Museveni umaze imyaka 33 ku butegetsi, atagaragaza ibimenyetso byo kuburekura, bityo ko akwiriye kubwamburwa ku nabi kuko kuneza yarabyanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa