skol
fortebet

Boris Johnson wabaye Meya wa London yatorewe kuba minisitiri w’intebe w’Ubwongereza

Yanditswe: Tuesday 23, Jul 2019

Sponsored Ad

Boris Johnson wahoze ari meya w’umujyi wa London niwe watorewe kuba minisitiri w’intebe w’Ubwongereza nyuma yo kwegura kwa madamu Therese May.

Sponsored Ad

Bwana Johnson yatowe n’abarwanashyaka b’ishyaka rya Conservative ahita aba na Ministiri w’intebe w’Ubwongereza.Yatsinze Jeremy Hunt ku majwi 92.153 ku 46.656 ya Bwana Hunt.

Bwana Boris wahoze ari umuyobozi w’umujyi wa London, azasimbura Theresa May ku mwanya wa minisitiri w’intebe kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita ubwo madamu Therese May azaba amaze gushyikiriza ubwegure bwe umwamikazi.

Abarwanashyaka bagera ku bihumbi ijana na mirongo ine (140.000) batoye Johnson ku majwi angana na 66,4% yari hasi gato y’iya David Cameron yo muri 2005 yari kuri 67,6%.

Avugira ahitwa Queen Elizabeth II mu mujyi wa London,Boris Johnson yagize ati “Tugiye kongerera imbaraga igihugu.Tuzatuma gusohoka muri EU [Brexit] biba kuwa 31 Ukwakira ndetse tubyaze amahirwe inyungu tuzabikuramo dufite umwuka w’ubushobozi.

Boris yavuze ko bimushimishije gusimbura May ndetse ko amushimira kubw’umuhati no gukunda igihugu yagaragaje.

Boris Johnson w’imyaka 55 wakuze afite inzozi zo kuzaba umwami w’isi yashimiwe na perezida Trump ndetse yemeje ko ikimuraje ishinga ari ugutuma Ubwongereza bwunga ubumwe.

Boris Johnson afite abana 5 barimo 4 yabyaranye n’umugore we w’isezerano n’undi yabyaye ku ruhande dore ko yashinjwe ubushurashuzi kenshi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa