skol
fortebet

BUJUMBURA:Abantu bitwaje imbunda bateye abantu

Yanditswe: Sunday 30, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cy’u Burundi muri iyi minsi hakomeje kuvugwa ihungabana ry’umutekano rya hato na hato, aho kuri ubu i Bujumbura abantu bitwaje imbunda n’imihoro mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu, bateye abantu bari mu nzira bataha, bicamo abagabo babiri abandi bantu batandatu barakomereka.

Sponsored Ad

Amakuru agera kuri SOS médias Burundi dukesha iyi nkuru, avuga ko iki gitero cyagabwe ahagana saa tatu z’ijoro, kibera mu Mudugudu wa Ndayi, Zone Bikanka, Komini Mukike, mu Ntara ya Bujumbura.

Mu batewe, harimo abacuruzi b’inka bari baturutse mu isoko rya Mayuyu, agace gahana imbibe n’ahitwa Bikanka. Abateye bakaba bari bihishe mu bihuru mbere yo kubatera nk’uko bitangazwa n’umwe mu barokotse.

Usibye abapfuye, abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Ijenda, Komini Mugongo-Manga. Umwe mu bapfuye yaje guhitanwa n’ibikomere mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe undi yapfiriye aho baterewe.

Amakuru aturuka mu begereye igisirikare, aravuga ko bane mu bagabye iki gitero bafashwe, bagahita bicwa n’abasirikare baturutse mu Kigo cya Mujejejuru cyo muri iyi Komini ya Mugongo-Manga.

Kuri uyu wa Gatandatu, abahagarariye ingabo, igipolisi n’ubutegetsi, bakaba bakoresheje inama igamije guhumuriza abaturage.

Ibi bikaba bije nyuma y’igitero cyigambwe n’umutwe wa Red-Tabara ku Cyumweru gishize tariki 23 Kanama, aho uyu mutwe wavuze ko wivuganye abapolisi n’Imbonerakure nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa