skol
fortebet

Burkina Faso: 17 bahitanywe n’ Igitero cy’iterabwoba hakomereka abantu 8

Yanditswe: Monday 14, Aug 2017

Sponsored Ad

Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko mu ijoro ryakeye rya tariki ya 13 Kanama 2017 hagabwe igitero mu inzu y’ururiro (Resitora) iri mu mujyi wa Ouagadougou kigahitana abantu 17.
Inkuru ya BBC ducyesha iyi nkuru ivuga ko ahagana saa tanu z’ijoro (za hano mu Rwanda) ku cyumweru, abantu batatu bitwaje imbunda bamishe urufaya rw’amasasu kuri Resitora yitwa “Aziz Istanbul Restaurant” hagapfa abagera kuri 17.
Iyi Resitora iherereye ku muhanda witwa “Kwame N’krumah Avenue” , ngo hakunze kuba (...)

Sponsored Ad

Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko mu ijoro ryakeye rya tariki ya 13 Kanama 2017 hagabwe igitero mu inzu y’ururiro (Resitora) iri mu mujyi wa Ouagadougou kigahitana abantu 17.

Inkuru ya BBC ducyesha iyi nkuru ivuga ko ahagana saa tanu z’ijoro (za hano mu Rwanda) ku cyumweru, abantu batatu bitwaje imbunda bamishe urufaya rw’amasasu kuri Resitora yitwa “Aziz Istanbul Restaurant” hagapfa abagera kuri 17.

Iyi Resitora iherereye ku muhanda witwa “Kwame N’krumah Avenue” , ngo hakunze kuba abantu benshi. Hayi y’aha muri Mutarama 2016, habareye ikindi gitero nk’iki hapfa abantu bagera kuri 30.

Iki gitero cyagabwe n’ishami ry’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda rikorera mu Butayu bwa Sahara.

Umuyobozi wa Polisi, Guy Ye yavuze ko abarashe abaturage baje kuri moto bagatangira kurasa.

Itangazo rya Guverinoma ryemeje aya makuru y’uko habaye igitero, rigira riti “iki gitero cyahitanye abantu 17 bose bataramenyekana ubwenegihugu bwabo ndetse gikomeretsa abandi 8.”

Abaturage bafite ubwoba nyuma y’igitero cyagabwe

Ibitekerezo

  • Ni ukuri twihanganishije imiryango yabuze abayo ark rwose nk’abanyafurika, dukomeze kugira umutima wo gukunda afrika yacu suharanira icyateza imbere abayituyeho

    Ni ukuri twihanganishije imiryango yabuze abayo ark rwose nk’abanyafurika, dukomeze kugira umutima wo gukunda afrika yacu suharanira icyateza imbere abayituyeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa