skol
fortebet

Burkina Faso: Abanyeshuri 14 baturikiye muri bisi abandi barakomereka bikabije

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Abanyeshuri bagera kuri 14 nibo bamaze kumenyekana ko aribo baguye mu mpanuka y’imodoka yaturikijwe n’igisasu abandi barakomereka bikabije nyuma y’uko iyi modoka yari ibatwaye yagonze igisasu cyaro giteze mu muhanda wo mu majyepfo ashyiza uburengerazuba bwa Burkina Faso.

Sponsored Ad

Iyi modoka yaturikijwe nigisasu mu gihe yari itwaye abo banyeshuri basubiraga mu masomo nyuma yo kuva mu biruhuko bisoza umwaka wa 2019, bitegura uwa 2020.

Inzego z’umutekano muri Burkina Faso zatangaje ko iyi modoka yatezwe n’abagizi banabi ubwo yari igeze mu gace kitwa Toeni muri iki gihugu.

Kugeza ubu abihishe inyuma y’iki gikorwa cya kinyamaswa ntibaramenyekana, uretse kuba muri iki gihugu hazwi kuba hakomeje kwiyongera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biterwa n’imitwe y’inyeshyamba ziyitirira idini rya Kiislamu.

Ku munsi wa Noheri ubwo abakiristo bizihizaga ivuka ry’Umukiza Yesu/Yezu Kristo 35 biciwe mu rusengero n’intagondwa z’Abayisilamu.
Ibihugu biherereye mu Burengerazuba bw’Afurika bikomeje guhura n’igitutu cyo guhangana n’imitwe y’iterabwoba ikomeje kuyogoza umutekano wa rubanda mu bice bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa