skol
fortebet

Burkina Faso: Abicanyi bateye kiriziya bica padiri n’abayoboke be batandatu

Yanditswe: Monday 13, May 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Burkina Faso hari kuvugwa inkuru ibabaje y’abicanyi binjiye mu kiriziya cy’ahitwa Dablo, kuri iki cyumweru bitwaje intwaro,basanga abantu bari mu misa bicamo batandatu barimo na padiri.

Sponsored Ad

Aba bagizi ba nabi bateye iki kiriziya,ku munsi w’ejo saa tatu z’igitondo, basanga abakirisitu barimo kumva misa niko gutangira kurasa abantu barimo bagerageza guhunga nkuko Ousmane Zongo utegeka agace ka Dablo yabitangarije AFP.

Ousmane Zongo avuga ko abantu bagize ubwoba bwinshi babona kiriziya iri gushya n’aba bateye bari gusahura ikigo cy’ubuvuzi gihari.

Yagize ati "Ubu hari icyoba mu mujyi wose. Abantu bagumye mu ngo zabo, nta kintu kiri gukorwa. Ibikorwa by’ubucuruzi byafunze".

Amakuru avuga ko ingabo zo gutabara uyu mugi zavuye mu magepfo ahitwa Barsalogho, muri kilometero 45 uvuye Dablo.

Abategetsi bo muri Burkina Faso bavuga ko aba bantu bateye kuri iyo kiriziya bari hagati ya 20 na 30, bahise banatwika iyi kiriziya.

Imitwe yiyita iya Islam miyo ishinjwa kugaba iki gitero cyane koi maze iminsi igaba ibitari bike mu bihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba kuva imyaka ishyize.

Imitwe ifite ubucuti na al-Qaeda n’umutwe wiyita Leta ya Ki Islam, hamwe n’umutwe Ansarul Islam ikomeje kwibasira ako karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa