skol
fortebet

Burkina Faso: Pasiteri n’abayoboke be batanu biciwe mu rusengero n’intagondwa

Yanditswe: Monday 29, Apr 2019

Sponsored Ad

Abicanyi 7bari kuri za moto binjiye mu rusengero rw’ahitwa Silgadji mu misa yo kuri iki cyumweru,barasa pasiteri witwa Pierre Ouedraogo n’abayoboke be barimo abahungu be babiri.

Sponsored Ad

Iki gitero bivugwa ko cyagabwe n’abayisilamu barwanaga intambara ya jihadi,cyahitanye abantu batandatu muri uru rusengero ku munsi w’ejo,ubwo misa yari hafi guhumuza.

Aba bicanyi bateye urusengero rw’ahitwa Silgadji hafi y’umujyi munini witwa Djibo,ufatwa nk’umujyi mukuru w’intara yitwa Soum yo muri iki gihugu cya Burkina Faso.

Aba bicanyi bahise bahungira mu majyaruguru ku mupaka wa Burkina Faso na Mali nkuko BBC yabitangaje.

Abashinzwe umutekano babwiye AFP bati “Abantu bataramenyekana bari bitwaje intwaro bateye urusengero rw’abaporotestanti bica abantu 4 na pasiteri.Abandi bantu 2 baburiwe irengero.

Biravugwa ko aba bicanyi baje kwica aba bantu bicaye ku mapikipiki 7 bafitaniye ubucuti n’umutwe wa Al-Qaeda, wiyita Leta ya ki Isilamu, n’umutwe wo muri iki gihugu witwa Ansarul Islam.

Iki nicyo gitero cya mbere kigabwe ku rusengero rw’Abakirisito nyuma yo kwigaragambywa kw’imitwe igendera ku mahame akaze y’idini ya Islam mu mwaka wa 2016.

Hashize ukwezi umupadiri w’umugatolika ashimuswe ndetse kugeza ubu nta muntu n’umwe uratangaza ko azi irengero rye.

Ibitekerezo

  • Kandi ngo baba bakorera Imana yabo,ALLAH.Amadini aragwira.Gusa iyo urebye,usanga biterwa n’inyigisho hamwe n’amateka y’Abaslamu.Korowani yigisha ko ugomba kwica umwanzi wawe.Nkuko History ibivuga,mu bitero Intumwa Muhamadi yakoraga hamwe n’abasangirangendo be,bicaga umuntu wese wangaga kuba Umuslamu.Kandi bakarongora abagore n’abakobwa ku ngufu.Nkuko za Boko Haram,Al Shabab,ISIL,etc...nabo babigenza.Nubwo Bible isaba abantu bakorera Imana nyakuri "kugira ubumwe",usanga buri dini yose yiyemera,ikavuga ko ariyo dini y’ukuri yonyine.Nyamara idini y’ukuri uyibwirwa nuko igira URUKUNDO nkuko Yesu yavuze muli Yohana 13:33.Ikirinda kurwana no kwicana.
    Ntabwo ijya mu ntambara zo muli iyi si.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa