skol
fortebet

Burundi: 2017 irarangira impunzi z’Abarundi zigera kuri miliyoni

Yanditswe: Thursday 25, May 2017

Sponsored Ad

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi utewe impungenge n’umubare w’Abarundi bahungira hanze y’igihugu cyabo ukomeje kwiyongera uko bucya bukira.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabereye i Geneve mu Busuwisi, umuvugizi wa UNHCR Babar Baloch, yatangaje ko itotezwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ipyinagazwa ry’uburenganzira bwa muntu aribyo bikomeje kuba intandaro y’uguhunga igihugu cy’u Burundi. Baloch yavuze ko bitewe n’uko imibare y’impunzi ingenda yiyongera biteze ko mu mpera z’uyu mwaka (...)

Sponsored Ad

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi utewe impungenge n’umubare w’Abarundi bahungira hanze y’igihugu cyabo ukomeje kwiyongera uko bucya bukira.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabereye i Geneve mu Busuwisi, umuvugizi wa UNHCR Babar Baloch, yatangaje ko itotezwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ipyinagazwa ry’uburenganzira bwa muntu aribyo bikomeje kuba intandaro y’uguhunga igihugu cy’u Burundi.
Baloch yavuze ko bitewe n’uko imibare y’impunzi ingenda yiyongera biteze ko mu mpera z’uyu mwaka (2017) umubare w’Abarundi bahungira mu bihugu by’Abaturanyi uzaba ugera kuri miliyoni.

Baloch akomeza avuga ko UNHCR yagerageje kuzamura inkunga igenera izo mpunzi ariko ngo biracyagoranye kuko umubare ugenda wiyongera buri munsi.

Kubw’ubuzima bukakaye bw’impunzi z’Abarundi zahungiye muri Kongo, Rwanda na Tanzaniya UNHCR yongeye gutabariza imiryango mpuzamahanga n’ibihugu gukangukira gufasha izo mpunzi.

Ibinyujije ku muvugizi wayo Baloch, UNHCR kandi yingingiye amahanga yakira izi mpunzi kutazirukana ngo zisubire iwabo kuko nanubu nta mahoro arangwa mu Burundi.

Teherence Ntahiraja, umwungiriza akaba n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ibikorwa by’imbere mu gihugu mu Burundi yatangaje ko mu mpunzi 260 000 zari zarahungiye mu bindi bihugu kuva muri Mata 2015, 156 000 bamaze gutahuka. Ntahiraja yavuze ko impamvu UNHCR ikigaragaza imibare itariyo ari uko bakigendera kuri raporo za kera kandi ubu ngo byarahindutse.

Ngo UN yishakira indonke ku mpunzi z’Abarundi idashaka ko zitaha iwabo

Nk’uko bwana Ntahiraja akomeza abivuga ngo Umuryango w’Abibummbye wanga ko Abarundi bataha mu gihugu cyabo ku mpamvu za politiki harimo no gushakira akazi ku Barundi bari mu buhungiro. Ngo Umurundi ukeneye gutaha yimwa uruhushya rwo gusohoka mu nkambi bityo agatuza akagumaho aho.

Raporo ya UNHCR igaragaza ko kugeza ubu impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzaniya zibarirwa mu bihumbi 249; mu Rwanda hari 84000 naho abandi 45000 bakaba barahungiye muri Uganda. Hari abandi bagera ku 41000 bari muri Kongo. Kuva muri Mata 2015 habarurwa impunzi zisaga 410 000 zakuwe mu byabo bagahunga kubw’umutekano muke uri mu Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa