skol
fortebet

Burundi: Abantu icyenda bishwe n’umusozi wabagwiriwe bari gucukura ubutare

Yanditswe: Monday 20, May 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’Uburundiharavugwa inkuru ibabaje y’abantu bagera ku icyenda baguweko n’umusozi ubwo bacukuraga Coltan muri komine ya Kabarore y’intara ya Kayanza. Muri iyo mpanuka, abagera kuri 20 barahakomerekeye.

Sponsored Ad

Amakuru Ijwi ry’ Amerika dukesha iyi nkuru yahawe n’abantu bo muri komine Kabarore y’ intara ya Kayanza, aravuga ko iki kirombe cyahitanye abantu bagera kuri 9 aho barimo biba ubutare [Coltan].

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa sita kuwa Gatandatu ushize, ikomotse ku musozi wabomokeye kuri aba bantu bacukuraga amabuye y’ agaciro yo mu bwoko bwa Coltan.

Mu bari muri iki gikorwa, abagera kuri 18 barakomeretse bituma bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bikuru by’intara ya Kayanza.

Ababonye uyu musozi uriduka bemeza ko aribwo bwa mbere impanuka nk’iyi ihitanye abantu benshi mu bacukura ubutare, ariko bakavuga ko atari ubwa mbere bibaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa