skol
fortebet

Burundi: Abanyamakuru 4 bafunzwe bazira kujya gutara inkuru y’imirwano yabereye I Bubanza

Yanditswe: Thursday 24, Oct 2019

Sponsored Ad

Abanyamakuru b’ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi barimo Christine Kamikazi, Agnès Ndirubusa, Térence Mpozenzi, Egide Harerimana n’umushoferi wari ubatwaye Adolphe Masabarakiza bafunzwe kuwa kabiri w’iki cyumweru saa sita bafatiwe mu kazi kabo mu ntara ya Bubanza ahari kubera imirwano y’ingabo za leta n’inyeshamba.

Sponsored Ad

Uyu n’umunsi wa kabiri,aba banyamakuru baraye muri kasho ya polisi muri Bubanza bazira gukora akazi kabo.

Amakuru aravuga ko aba banyamakuru ba Iwacu bari guhatwa ibibazo ku mpamvu yabateye kujya gushaka inkuru kuri iyi mirwano batabanje kubibaza ubuyobozi.

Abapolisi n’urubyiruko bataye hagati aba banyamakuru mu karere ka Musigati kagize intara ya Bubanza,babambura telefoni n’ibindi bikoresho barimo bakoresha mu kazi kabo barangije bajya kubafunga nkuko ushinzwe amakuru [Chief Editor] mu kinyamakuru Iwacu, Abbas Mbazumutima yabitangaje.

Abbas Mbazumutima yavuze ko abapolisi burije ku ngufu moto aba banyamakuru 4 n’umushoferi wabo kugira ngo bajye kubafungira kuri gereza yari ku birometero 15 uvuye aho bari bari.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Burundi ,UBJ,riramagana uko bagenzi babo bafashwe, bakakwa n’ibikoresho byabo ndetse rirasaba ko barekurwa vuba na bwangu kuko atari abagizi ba nabi, batagiye bihishe, ahubwo bahagaritswe bari mu kazi kabo.

Ishyirahamwe rirengera abanyamakuru muri Afirika rivuga ko "Abanyamakuru bafite uburenganzira bwo gushaka amakuru y’intambara, abashinzwe umutekano bakabarinda aho kubafunga"

Aba banyamakuru bafashwe bamaze gukusanya ubuhamya n’ibimenyetso ku ntambara yabereye muri iyi ntara ya Bubanza kuwa Kabiri mu gitondo hagati y’inyeshyamba zari zitwaje intwaro ziremereye na polisi y’Uburundi,abasirikare ndetse n’Imbonerakure.



Abanyamakuru 4 n’umushoferi bafunzwe bazira gutara inkuru y’imirwano I Bubanza

Ibitekerezo

  • Ariko abarundi ahari barwara mumutwe!! umuntu arifata akajya gushaka amakuru kurugamba ntaburenganzira inzego zibishinzwe zimuhaye, none bamurashe yabazwa nde? ko buri ruhande ruba rwirwanaho iyo bikomeye? kandi iyo urebye ama photo ari gucicikana kuri social media ubona ko iyo mirwano yarikomeye cyane, kuko imirambo y’inyeshyamba n’imbunda bazambuye byerekana ko byari bikaze cyane. abanyamakuru babarundi bameze nkabana butu bebe kabisa, ntibazi ko iyo upfuye kurugamba mw’ishyamba uba ifumbire ,umuryango wawe niwo wumva kababaro, abandi baba banezerewe mubyabo.

    War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

    Bakoze kubafunga ahubwo niyo radiyo yabo bayifunge.Ko twe twafunze Gahuzamiryango se harikibazo byateje? Bajye baza muri briefing yatanzwe nabasoda cyangwa abapolisi maze bataremo amakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa