skol
fortebet

Burundi:Abapolisi babiri bishwe n’umugizi wa nabi bivugwa ko ari umujura arangije atwara imbunda zabo

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2019

Sponsored Ad

Abapolisi babiri barimo uwitwa APC Simbagoye Jean na APC Nshimiyimana Leonard biciwe mu mujyi wa Bujumbura mu gace kitwa Muramvya muri komini Mutimbuzi,ubwo bari bahurujwe n’umugore wababwiye ko yatewe n’umujura.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutabazwa aba bapolisi bahise bajya muri aka gace gutabara bahageze basanga uyu muntu bikekwa ko ari umujura yabiteguye,abarasa urufaya arangije atwara imbunda bari bitwaje.

Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu gihugu cy’Uburundi yatangaje ko nyuma y’urupfu rw’aba bapolisi,hamaze gutabwa muri yombi abantu 5 barimo n’uyu mugore wabahamagaye avuga ko yatewe n’umujura.

Uyu muntu warashe aba bapolisi agatwara n’imbunda zabo ntarabasha kuboneka ariko ari guhigwa bukware n’abashinzwe umutakano mu Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa