skol
fortebet

Burundi: Abayoboke ba CNL babyutse basanga inzu zabo zishushanyijeho imisaraba itukura

Yanditswe: Friday 22, Nov 2019

Sponsored Ad

Ishyaka rya CNL riravuga ko abayoboke baryo bo muri Komine Busiga Intara ya Bubanza mu Burundi,babyutse bagasanga amazu yabo ashushanyijeho imisaraba itukura.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru cyavuganye na bamwe mu barwanashyaka ba CNL muri zone Mihigo yo muri iyo komine, bavuga ko babyutse bagasanga inzu zabo zishushanyijeho imisaraba itukura.

Bavuze ko ibintu nk’ibyo byabaye ku mazu atari make yo mu mazone ya Rukeco, Mihigo na Mparamirundi agize komine Busiga.

Bavuga ko bafite ubwoba kuko batazi gahunda ababikoze bafite.

Umuvugizi w’iri shyaka, Térence Manirambona, avuga ko ibikorwa nk’ibyo biri mu rukurikirane bw’ubugizi bwa nabii bukorerwa iri shyaka mu gihugu.

Muri komine Gihanga y’intara ya Bubanza hari umukuru w’umudugudu wafashwe mpiri arimo gusenya ingoro y’ishyaka rya CNL mu ijoro ryakeye.

Mu ntara ya Bubanza, hafi y’ingoro yasenywe mu mudugudu wa kabiri (Village 2) muri komine Gihanga, abo bagizi ba nabi bibye ibendera n’igitabo cy’ingenzi’ nk’uko bivugwa na Manirambona.

Avuga ko Nsabimana Désiré uyoboye uwo mudugudu yashikirijwe abayobozi, akavuga ko aravuga n’abandi bari kumwe muri ubwo bugizi bwa nabi ariko bakaba barashoboye guhunga.

Mu mudugudu wa Dutwe muri komine n’intara ya Rugiyi naho havugwa ingoro y’iri shyaka yaraye isizwe amazirantoke.

Mu gihe hari abavuga ko CNL ariyo ikora ibikorwa byo kwisenyera,Manirambona avuga ko kubona muri komine Gihanga hafashwe umuyobozi ari ikimenyetso kigaragara cyatuma ukuri kumenyekana.

Ati: "Iyo habaye ibintu nk’ivyo, hariho abategetsi baca bihutira kuvuga ngo ingoro za CNL zoba zibomorwa n’aba CNL bo nyene. Ababivuga ni bagerageze kurondera ukuri, bareke gukangarizako kuko iyo hagize abafatirwa aho vyabereye, biroroshe kumenya ukuri".

Naho ku byabaye muri komine Busiga,Manirambona avuga ko intumbero yabyo ari ugutera ubwoba abarwanashyaka babo.

Manirambona yavuze ko ingoro zabo 70 mu ntara 14 mu gihugu zimaze kononwa.

BBC yagerageje kuvugana na bamwe mu bayobozi mu Burundi kuri ibi byaraye bibaye, ariko ntibabashije kuboneka.


Nsabimana Desire uyoboye umudugudu witwa Village 2 ya komine Gihanga yafashwe ari gusenya ingoro ya CNL yambaye ikoti rya Polisi

Ibitekerezo

  • Ariko izi nzu nizo bita ingoro? ewe Burundi warakubititse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa