skol
fortebet

Burundi:Bane bahoze mu gisirikare bashinjwa kugira uruhare mu iyicwa rya Ndadaye basubijwe mu Rukiko barinzwe mu buryo budasanzwe

Yanditswe: Wednesday 10, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cy’u Burundi abantu bane bahoze mu gisirikare ku rwego rwa ofisiye bashinjwa uruhare mu iyicwa rya Merchior Ndadaye bongeye kugezwa imbere y’ubutabera ku nshuro ya gatatu.

Sponsored Ad

Ni ba colonels Laurent Niyonkuru, Anicet Nahigombeye, na Gabriel Gunungu, ndetse na Gen. Celestin Ndayisaba. Bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Gitega ku nshuro ya gatatu kuri uyu wa Kabiri ushize tariki ya 9 Mata.

Iyi nkuru dukesha SOSMediasBurundi ikaba ivuga ko bageze ku rukiko barinzwe cyane n’abapolisi n’abakozi b’urwego rw’igihugu rw’iperereza ruzwi nka SNR mu mgambo ahinnye y’Igifaransa.

Nk’uko umwe mu bungaira abaregwa yabitangaje, ngo aba basirikare bakuru bane bahoze mu ngabo z’u Burundi bashinjwa uruhare mu iyicwa rya Perezida wa mbere w’u Burundi watowe binyuze muri demokarasi, Merchior Ndadaye, wishwe amaze amezi atatu ku butegetsi, kuva ku itariki 10 Nyakanga kugeza ku itariki 21 Ukwakira 1993.

Bashinjwa kandi kwigomeka ku butegetsi n’ubwicanyi, kwangiza no gusahura. Icyemezo cy’urukiko kikaba gitegerejwe bitarenze kuri uyu wa Kane.

Mu nshuro ebyiri babanje kugaragara mu rukiko, urukiko rw’ikirenga rwemeje ko bakurikiranwa bafunze.

Ibitekerezo

  • Henshi muli Afrika,usanga abasirikare ari ab’umuntu aho kuba ab’igihugu.Bivanga cyane mu buyobozi bw’igihugu aho kuba neutral.Mu byukuri,Ndadaye yishwe n’abasirikare bakuru.Ikibabaje nuko igisirikare muli ibyo bihugu,byitwa ko ari "igisirikare k’igihugu".Bagakoresha imbunda mu kwica abanyagihugu,mu misoro yatanzwe n’abanyagihugu,kubera inyungu za president.Niyo mpamvu bamwe banga kujya mu gisirikare.

    Barebe uko mu Rwanda tubigenza, ndumva 20 ariyo mike bagombye kutamo akariro. Ariko kuberako bakoze bagombye gusaba ilbabazi bakavuga uko byagenze ubundi bakababarirwa gusa bakababuza kongera kwivanga muri politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa