skol
fortebet

Burundi: Hakozwe indangaminsi y’ uko impunzi zizataha

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2017

Sponsored Ad

Leta y’ u Burundi ifatanyije n’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye rishinzwe gucyura impunzi bakoze indangaminsi igaragaza uko impunzi z’ Abarundi ziri mu gihugu cya Tanzaniya zizatahuka.
Nk’ uko byatangajwe na Minisitiri w’ umutekano mu gihugu Pascal Barandagiye, impunzi ibihumbi 12 zizaba zatahutse mbere y’ uko uyu mwaka wa 2017 urangira.
Uyu muminisitiri yavuze ko impunzi 6 800 zizaba zamaze gutahuka bitarenze ukwezi gutaha kwa 10. 350 za mbere zizatahuka muri iki cyumweru.
Uyu muyobozi (...)

Uyu muyobozi akomeza avuga ko muri abo 350, 15O bazakirirwa mu nkambi yabateguriwe ahitwa Kajaga mu mugi wa Bujumbura naho abandi 200 bakakirirwa mu ntara ya Ruyigi.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje ngo uyu muyobozi avuga ko impunzi z’ Abarundi ziri mu Rwanda zo zititabiriye iri tahuka akavuga ko Leta y’ u Rwanda ariyo izibuza gutaha.

Uhagariye UNHCR Abel Mbilinyi avuga ko izi mpunzi zigiye gutahuka zizafashwa kubona amafunguro mu gihe cy’ amezi atandatu.

Igihugu cya Tanzania gicumbikiye Abarundi ibihumbi 200 bahunze muri 2015.

Muri Nyakanga uyu mwaka ubwo Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza aheruka gusura Tanzania yasabye impunzi z’ Abarundi ziriyo gutahuka. Iki gitekerezo cyanashyigikiwe na Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa