skol
fortebet

Burundi: Hari imiryango itarahawe ingurane yubatse nyakatsi ahubakwa ingoro ya perezida

Yanditswe: Tuesday 30, May 2017

Sponsored Ad

skol

Imiryango ine yo mu gihugu cy’u Burundi, yasubiye aho yirukanwe mu kibanza kiri kubakwamo ingoro nshya ya perezida Nkurunziza ahitwa Gasenyi, ihashinga inzu za nyakatsi zo kubamo ivuga ko yabuze ahandi hantu ijya kuva yirukanwa kandi nta ngurane ihawe.
“Twagarutse ngo twereke abayobozi ko ntaho dufite ho kuba. Bitesheje agaciro kuba mu nzu y’undi udashobora kumwishyura icumbi”, uyu ni umuturage witwa Chantal Ntibazonkiza, wasanzwe muri iki kibanza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 29 (...)

Sponsored Ad

Imiryango ine yo mu gihugu cy’u Burundi, yasubiye aho yirukanwe mu kibanza kiri kubakwamo ingoro nshya ya perezida Nkurunziza ahitwa Gasenyi, ihashinga inzu za nyakatsi zo kubamo ivuga ko yabuze ahandi hantu ijya kuva yirukanwa kandi nta ngurane ihawe.

“Twagarutse ngo twereke abayobozi ko ntaho dufite ho kuba. Bitesheje agaciro kuba mu nzu y’undi udashobora kumwishyura icumbi”, uyu ni umuturage witwa Chantal Ntibazonkiza, wasanzwe muri iki kibanza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Gicurasi.

Uyu mubyeyi w’abana batatu asaba guverinoma kubafasha kugirango babone aho kuba. Avuga ko umuryango we umaze aha hantu iminsi itatu kandi agakomeza gushimangira ko nta ngurane yahawe ngo abone uko ajya gutura ahandi.

Undi witwa Joseph Ntahomvukiye nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Iwacu-burundi ikomeza ivuga, ni umubyeyi ufite abana batanu uvuga ko nta muyobozi n’umwe urabageraho usibye perezida w’inteko ishinga amategeko wasabye ko bafashwa abinyujije kuri radio ariko ngo nta wundi muyobozi urabahumuriza.

Uyu avuga ko aho barara bashobora kwibasirwa n’indwara kubera imbeho bararamo ari nako baribwa n’imibu. Uyu akaba anavuga ko adafite ubushobozi bwo kwishyurira ishuri abo bana be. Yakomeje agira ati: “Birababaje kuba muri nyakatsi kandi wari ufite inzu nziza” .

Ku itariki 11 Mata 2017, nibwo abayobozi bohereje ibimodoka bya tinga tinga bisenya ingo zigera kuri 23 zari zubatse kuri hegitari 40 z’ubutaka buri kubakwaho ingoro y’umukuru w’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa