skol
fortebet

Burundi: Imbonerakure yishwe kinyamaswa iciwe umutwe izira kwiba

Yanditswe: Wednesday 11, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize rishyira kuwa Mbere ku musozi wa Mukaka, Zone Buhoro, Komini Mabayi, mu Ntara ya Cibitoke, umuntu umwe bivugwa ko ari Imbonerakure yishwe aciwe umutwe n’abantu bikekwa ko ari bagenzi be.

Sponsored Ad

Amakuru agera ku rubuga rwa RPA, aravuga ko uyu wishwe ari uwitwa Evariste Nyandwi, wabarizwaga mu rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ruzwi nk’Imbonerakure. Biravugwa ko uyu yaba yarishwe azira indangururamajwi (bâfres) yari amaze kwiba.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko uwishwe yaba yaracunze bagenzi be bari kumwe ku irondo akabacika akajya kwiba bigatuma bamuca umutwe mu rwego rwo kumuhana.

Umurambo we wabonetse mu gitondo cyo kuwa Mbere, nta mutwe uriho, uri mu kidendezi cy’amaraso nk’uko byatangajwe n’abaturage.

Ubwo yageraga ahabereye ubwicanyi kuwa Mbere, Umuyobozi wa Komini Mabayi, Nicodème Ndahabonyimana, yahamagariye abaturage kureka uwo muco wo kwihanira.

Hagati aho, Imbonerakure 3 zikekwaho gukora ubu bwicanyi zatawe muri yombi n’igipolisi zifungirwa kuri kasho ya polisi ya Mabayi.

Ni mu gihe abaturage bafite ubwoba bwinshi basaba ubutabera gukora akazi kabwo, na cyane ko atari ubwa mbere Imbonerakure zikoze ibyaha zikarekurwa zidaciriwe urubanza.

Evariste Nyandwi ngo akaba abaye umuntu wa gatatu wishwe kinyamanswa mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Umwe muri aba ni uwitwa Jean Pierre Bukuru, bivugwa ko yishwe nyuma yo gushimutwa n’abakozi b’urwego rw’igihugu rw’ubutasi. Undi ni umukecuru w’imyaka 65 uvuka ku musozi wa Gahanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa